ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye

Abayoboke b’Itorero ADEPR muri Paruwasi ya Gasave ku Gisozi mu Karere ka Gasabo bahuriye mu rusengero bamwe barokokeyemo, bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

ADEPR Gasave bibukiye mu Rusengero
ADEPR Gasave bibukiye mu Rusengero

Umudiyakoni waho witwa Rutagarama Wenceslas waharokokeye avuga ko muri 1994 abahungiye muri urwo rusengero bageraga kuri 200, uwari umushumba wabo Pasiteri Habineza Joseph akabahisha abicanyi.

Rutagarama ati "Pasiteri Habineza Joseph yabaye umushumba mwiza kuko yahagaze mu nshingano abwira abantu ko nta Muhutu nta Mututsi uri hariya ahubwo hari Abakristo, ubwo ni ubutwari, turabona ko yahagaze neza mu mwanya we".

Rutagarama avuga ko Jenoside muri biriya bice itahatinze, kuko ngo nyuma y’uko Inkotanyi zirashe burende y’ingabo zari iza Leta Ex FAR i Kagugu ku itariki ya 11 Mata 1994, Gisozi abicanyi bahise bayihunga.

Pasiteri wa ADEPR Gasave, Rev Binyonyo hamwe n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gisozi na Polisi bashyira indabo ku Rwibutso ruri ku rusengero
Pasiteri wa ADEPR Gasave, Rev Binyonyo hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi na Polisi bashyira indabo ku Rwibutso ruri ku rusengero

Rutagarama avuga ko ku munsi wakurikiyeho ku itariki ya 12 Mata, Pasiteri Habineza na we n’ubwo ngo atishinjaga ubwicanyi, yahungiye rimwe n’abari i Gasave aza kugaruka Kigali yose yamaze gufatwa.

Rutagarama avuga ko nyuma yaho Pasiteri Habineza Joseph yaje kwitaba Imana ageze mu zabukuru, n’ubwo ngo yumvaga yamusabira gushyirwa mu barinzi b’igihango.

Umushumba wa Paruwasi ya Gasave, Rev Pasiteri Binyonyo Mutware Jérémie avuga ko yigiye kuri Pasiteri Habineza uko yabungabunga intama(Abakristo) akemera no kuzipfira.

Ubuyobozi bwa ADEPR Gasave bwabanje kujyana bamwe mu banyetorero biganjemo urubyiruko ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, bajya kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rev Binyonyo akavuga ko biyemeje kujya bigisha abayoboke b’Itorero ADEPR kurwanya Jenoside no kwirinda amacakubiri, bashingiye ku Ijambo ry’Imana.

Rev Binyonyo ati "Twigisha ko abantu bose bagomba kugira ubumwe, Imana yaremye umuntu umwe, yaremye Adamu n’umufasha we Eva, abantu bose ni ho bakomotse, nta mpamvu y’amacakubiri n’ubwo yazanywe n’abakoroni, ariko ntabwo tuyemera".

Umubyeyi usengera muri ADEPR Gasave witwa Ernestine Kagoyire avuga ko baramutse batabaye maso, abasize bakoze Jenoside bahunze Igihugu ngo bashobora kwanduza urubyiruko bakoresheje ibyo batangaza ku ikoranabuhanga.

Kagoyire akavuga ko bagiye kuba hafi urubyiruko bakarwigisha gukunda Igihugu no kwima amatwi ibivugirwa kuri murandasi bitarwubaka.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Gisozi, Sangwa Didier Seth asaba ADEPR n’andi madini n’amatorero muri rusange, kwigisha mu nsengero umuco nyarwanda wo gukundana no gutabarana.

Mu rusengero rwa ADEPR Gasave ngo hahishwemo Abatutsi barenga 200 mu gihe cya Jenoside
Mu rusengero rwa ADEPR Gasave ngo hahishwemo Abatutsi barenga 200 mu gihe cya Jenoside
Babanje gusura urwibutso rwa Jenoside bajyanye urubyiruko
Babanje gusura urwibutso rwa Jenoside bajyanye urubyiruko

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka