Abo mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi n’abakozi b’uruganda rw’isukari rwa Kabuye (Kabuye Sugar Factory), bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, kibimburirwa n’urugendo rwo Kwibuka rwakozwe bava ku ruganda berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Jabana ruherereye mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, ahafashwe umunota wo Kwibuka no gusubiza icyubahiro imibiri 333 iharukiye.
Bakigera ku rwibutso basobanuriwe amateka ashaririye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Segiteri Kabuye, Jabana Ngiryi n’igice kimwe cya Segiteri Muhororo hamwe na Masoro.
Amateka ya Jenoside yo mu Murenge wa Jabana arashaririye, kuko abagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe barimo impuzi za Nyaconga zari zihakambitse, ziturutse muri Komine Cyungo na Kivuye mu cyahoze ari Byumba (Gicumbi), zarahunze intambara yo kubohora Igihugu Ingabo zari iza RPA zari zihanganyemo na FAR mu 1990 na 1991.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Jabana, Solange Mukanizeyimana, avuga ko urundi ruhare rukomeye muri Jenoside yahakorewe, rwagize n’interahamwe zari zihatuye ziganjemo abayobozi.
Ati "Abari ku isonga mu kuyobora interahamwe zari ziri muri uyu Murenge, harimo Burugumesitiri wa Komine Rutongo kuko yavukaga muri uyu Murenge, ari naho akorera, yari ku rwego rw’interahamwe, kuko ni we wagize uruhare mu gukwirakiza imihoro yagiye yica Abatutsi bo muri aka gace."

Arongera ati "Harimo n’abandi bayobozi bari aho ngaho b’inganda, twavuga nk’uruganda rw’isukari, umuyobozi warimo na we yari interahamwe witwaga Kayinamura. Hari kandi umuyobozi w’uruganda rwatonoraga umuceri, witwaga Nyirimbibi, umuyobozi w’ikigo cyari gishinzwe korora amatungo magufi n’abandi bakomeye barimo interahamwe yitwaga Vianney yari atuye hafi na Kiliziya. Abo bantu bari bakomeye cyane kuko nka Nyirimbibi yayoboraga ishyaka rya CDR."
Abari batuye mu Murenge wa Jabana nubwo bagize amahirwe Inkotanyi zikahagera mbere, ariko ngo zahageze abenshi bamaze gushira, kubera ubukana interahamwe zaho zakoranye Jenoside, bitewe n’uburyo zari zaratojwe hamwe n’ibikoresho zahawe.
Ibi binashimangirwa n’uko ahandi usanga bagiye bafite abarinzi b’igihango, bashimiwe kuba baragize uruhare mu guhisha no kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside, ariko mu Murenge wa Jabana nta wigeze ashimirwa icyo gikorwa cyangwa ngo agaragaze ko hari abo yarokoye.
Nyuma yo gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi biciwe mu Murenge wa Jabana, umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’isukari rwa Kabuye, M.Thirunavukkarasu, yavuze ko nubwo hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ariko iyo ubishyize ku mutima bisa nk’ibyaraye bibaye, agasanga hakwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo bitazongera ukundi.

Abarokokeye mu Murenge wa Jabana bavuga ko kubona uruganda rwari ruyobowe n’uwagize uruhare mu bwicanyi bwabakorewe, rufata iya mbere rukibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikimenyetso kigaragaza ubuyobozi bwiza buriho uyu munsi, ku buryo bibaremano icyizere cy’ejo hazaza.
Donatille Izabiriza avuga ko kwibuka bituma bongera kubona ko ababo batatereranywe kandi bari hafi yabo.
Ati “Bitwereka ko nubwo hari abakoze ibibi, hari abandi barimo gukora ibyiza, niba hari umuyobozi mubi icyo gihe, uyu munsi akaba afite abamusimbuye bakora ibyiza, byerekana ko Igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza bwigisha abaturage. Ubona ko hari ubudaheranwa, ubumwe ni cyo kigaragara cya mbere, kigaragaza ko hari ibyahindutse kubera ubuyobozi bwiza, kuko ntabwo watekereza ukuntu uruganda nk’uru rwari rwuzuyemo abagome, uyu munsi rwuzuye abazima, batekereza ko hari ibibi byakozwe ariko batagomba kubigenderaho.”
Epiphanie Mukashema ati “Kubona ikigo kitarimo ba bayobozi b’ingengabitekerezo, bumva ko bagomba gukora urwo rugendo bunamira inzirakarengane bakabasubiza agaciro bambuwe, ni iby’agaciro cyane, turabyishimira, hari icyo bituremamo.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye, Joel Rwibasira, avuga ko kuba hari abayobozi babi bababanjirije mu ruganda, bibaha umukoro wo guharanira ko nta vangura rigomba kubaho kuko umuntu ari nk’undi.

Ati “Nta vangura rikwiye kubamo, ndetse n’ubuyobozi bwiza bukwiye kuba butanga urugero rwo gukora ibyiza, kuko abatubanjirije bayoboye uruganda bakoze amahano. Dufite inshingano ikomeye y’uko ibyo bakoze bibi tubikosora dukora ibyiza, harimo gushigikira abarokotse kandi twubakira kuri Leta nziza yafashije kubaka u Rwanda kugeza aho rugeze uyu munsi."
Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rufite abakozi barenga 500, barimo abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Jabana, ruruhukiyemo imibiri 333 y’Abatutsi biciwe mu Mirenge ya Jabana, Nduba, Jali, Gatsata na Ndera.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|