Abishe Abatutsi babita ibyitso by’Inkotanyi bagiye gushakishwa babiryozwe

Niyonziza Felicien Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo avuga ko imiryango y’Abatutsi barenga 400 bishwe mu byitso itarabona ubutabera.

Muri uyu muhango banashyinguye mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri uyu muhango banashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Guhera tariki ya mbere Ukwakira 1990, Abatutsi benshi muri komini Muvumba, Gituza, Ngarama na Muvumba ngo barafashwe bajya gufungirwa i Byumba.

Benshi muri bo ngo bishwe batwitswe hakoreshejwe amakara ariko ngo kugeza uyu munsi imiryango yabo ntirabona ubutabera.

Ati “Hari Abatutsi basaga 400 bafashwe mu byitso bacirwa i Byumba batwitswe, kugeza uyu munsi ababishe ntibaragaragara, abagize imiryango yabo ntibarabona ubutabera.”

Niyonziza Felicien avuga ko ababishe biganjemo abasirikare ba Ex-FAR bashobora kuba bakidegembya.

Abandi bavugwa bakoze Jenoside mu cyahoze ari komini Murambi ngo ni abaturage bahahungiye baturutse Kiyombe mu karere ka Nyagatare, Jenoside irangiye basubira iwabo.

Ubu ngo ntibakurikiranwa kuko aho batuye ubu hari harafashwe n’inkotanyi nta jenoside yahabaye.

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Mata, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari komini Murambi cyane abiciwe ku kiriziya i Kiziguro bakajugunywa mu mwobo wa metero zisaga 70 wari hepfo ya kiriziya.

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, avuga ko icyaha cya Jenoside gihanwa guhera tariki ya 01 Ukwakira 1990.

Avuga ko hakwiye gushakwa ibimenyetso simusiga abo bantu bagashakishwa bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Agira ati “Igikenewe ni ukwegeranya ibimenyetso byose bigasuzumwa, basanga koko hari ibimenyetso mu ifatwa ry’abo bantu, mu itotezwa no mu kubica, abafite ubuhamya bakabwegeranya bigashyikirizwa ubutabera.”

Dr Bizimana avuga ko hagomba kukusanywa ibimenyetso ku bishe Abatutsi mu gihe cy'ibyitso bakabiryozwa
Dr Bizimana avuga ko hagomba kukusanywa ibimenyetso ku bishe Abatutsi mu gihe cy’ibyitso bakabiryozwa

Dr. Bizimana asaba Abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko ntacyo izabamarira ubwabo n’abo bayibwira, ahubwo bagaharanira kubana n’abandi mu mahoro no mu bwumvikane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki abacyekwa ko aribo babikoze bataburanishijwe mu gihe cya gacaca?

beseka yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka