Abishe abagore n’abana bari bagamije kurimbura burundu Abatutsi - Meya Kayitare
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kwica abagore n’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umugambi wo kurimbura burundu Abatutsi, ngo hatazagira uwongera kubabyara, cyangwa hatazagira umwana w’Umututsi ukura akabaho akazororka.

Ubundi amateka y’u Rwanda agaragaza ko mu muco nta wicaga umugore cyangwa umwana, kuko bari abanyantege nkeya, ariko banubahirwa ko ari bo bashingirwaho kwaguka k’umuryango.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu byahinduye isura nabo baricwa, ari na ho Meya Kayitare ahera avuga ko uwishe abagore n’abana yari agamije kurimbura Abatutsi burundu.
Ubwo hibukwaga abagore n’abana mu Murenge wa Rugendabari, mu Karere ka Muhanga ahari ikimenyetso cy’amateka ku mugezi wa Nyabarongo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yagaragaje ko kwica Abatutsi, no kubaroha muri Nyabarongo by’umwihariko abagore n’abana, ari ishyano ryagwiriye Igihugu ridakwiye gusubira ukundi.
Agira ati "Kwibuka abagore n’abana batabashije kurokoka Jenoside ni ubutumwa bukwiye kutwibutsa ko umugore atanga ubuzima, bityo ko kurimbura Umututsikazi ari ikimenyetso cy’uko uwateguye Jenoside atifuzaga ko hari Umututsi uzongera kubaho, kuko nta wari kuzakura cyangwa kongera kuvuka".

Ubuhamya butangwa n’Abatutsi barokotse Jenoside mu yahoze ari Komini Buringa, ubu ni mu Murenge wa Rugendabari, bugaragaza ko nyuma yo kubona ko kwica abagabo bitwara imbaraga, bigiriye inama yo kwica abagore n’abana babaroshye muri Nyabarongo, n’ubundi bagamije kurimbura burundu Umututsi maze imbaraga zindi bazishyira mu guhiga abagabo.
Abarokokeye i Buringa bavuga ko kuba baraturanye na Komini Kibilila, bahoraga babona imirambo mu mugezi wa Nyabarongo, bishwe bakarohwa kandi n’abambukiranya Perefegitura za Gitarama na Gisenyi babonagamo iyo mirambo.
Ibyo ngo byatumye abayobozi bandi babona ko Kibilila ibarusha gukora (Kwica Abatutsi), maze nabo bakajya babishishikariza abaturage, ndetse n’abaturage bagatangira kubona ko kwica Abatutsi nta kibazo kirimo kuko n’ahandi bikorwa, maze na Buringa batangira kwica Abatutsi banabaroha muri Nyabarongo.
Mushimende Seraphine warokokeye i Buringa, avuga ko mu 1990, abicanyi bo muri Komini Kibilila batangiye kwica bahise banatera iwabo i Buringa, bagahungira kuri Komini Buringa bagahurirayo n’Abatutsi bahunze bava muri Kibilila.

Mushimende warokoye mu Murenge wa Buringa avuga ko no mu 1994, Abatutsi bo muri Kibilila bahungiye i Buringa, kuko ho bari bataratangira kwica kugeza mu matariki ya 14 Mata 1994, kandi ko Nyabarongo yari inzira koko yo kurimbura Abatutsi.
Agira ati "Abanjye bose baroshywe muri Nyabarongo, na mama na barumuna banjye na basaza banjye, nanjye bashatse kenshi kundoha muri Nyabarongo ariko kuko umugabo wanye yari Umuhutu yakomeje kumpisha, akandokora ibitero by’interahamwe ariko nagejejwe kenshi kuri Nyabarongo ngo bandohe, kugeza ubwo Inkotanyi zasangaga batarandoha".
Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’Abakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Karere ka Muhanga Fidel Dushimimana, ni ho ahera agaragaza ko guturana n’iyahoze ari Komini Kibilila n’umugezi wa Nyabarongo, byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Buringa, kuko abicanyi barohaga Abatutsi muri Nyabarongo.
Agira ati "Komini Kibilila yari indorerwamo ku zindi Komini mu kwica Abatutsi, abicwaga bakanyuzwa muri Nyabarongo byitwaga ko bavuye Kibilila bityo n’ahandi bakabona ko ubwicanyi buri gukorwa kandi budakumirwa, nabo bagenda biga kwica gutyo gutyo".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko imiyiborere myiza y’u Rwanda rwa none, ishyira imbere umugore ubyarira Igihugu n’umwana w’Igihugu cy’ejo hazaza, kandi ko umugambi wo kuzimya imiryango utazongera kuba ukundi, kuko Jenoside itazongera kubaho ukundi.



Ohereza igitekerezo
|