Abikorera banenze abacuruzi bishe abakiriya babo muri Jenoside

Abagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze (PSF) banenze abahoze bikorera bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bica bagenzi babo n’abakiriya babo, bakaba biyemeje gukora impinduka, birinda ko amarorerwa yakozwe na bamwe mu bababanjirije atazongera ukundi.

PSF yibutse abazize Jenoside bari mu mwuga w'ubucuruzi
PSF yibutse abazize Jenoside bari mu mwuga w’ubucuruzi

Ibi babitangarije mu muhango wo kwibuka abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabaye tariki 01 Nyakanga 2022, ku rwibutso rushya rwa Jenoside rwubatse ahahoze ari urukiko rukuru (Cour d’appel ya Ruhengeri).

Abikorera baganiriye na Kigali Today, bose banenze abahoze ari abacuruzi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza gukora ibinyuranye n’ibya bamwe mu bababanjirije mu mwuga, bakoze ibidakwiye.

Ni nyuma y’ibiganiro kuri Jenoside byatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa PSF mu Karere ka Musanze, Baziruwiha Abdelaziz, n’Umuyobozi wa IBUKA muri ako Karere, Rwasibo Jean Pierre , aho bagaragaje uburyo Abanyarwanda bari babanye neza, ariko Abakoroni bugeze mu Rwanda bababibamo ingengabitekerezo y’urwango hagamijwe kubatandukanya kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi iteguwe inashyirwa mu bikorwa mu 1994, Abatutsi basaga miliyoni baricwa.

Bavuze ku bugwari bwaranze abikorera bishoye muri Jenoside, biyemeza kubikosora nk’uko umwe muri ba rwiyemezamirimo Ujeneza Germaine abivuga.

Ati “Abikorera bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibigwari. Kuba wakwica umuntu wari umukiriya wawe, umuturanyi, uwari uwikorera mugenzi wawe, turabagaya ni yo mpamvu tuba tuje kwibuka kugira ngo uwo muco mubi tuwuce”.

Arongera ati “Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga, twahisemo kuba umwe, ubu noneho twahisemo ko tugomba kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda mu bikorera, bikaba umwihariko tukaba ba ndebereho mu gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Kabera Gervais
Kabera Gervais

Uwikorera witwa Kabera Gervais na we yagize ati “Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze twafashe umwanya wo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Impamvu twahisemo gukora iki gikorwa ni uko tuzi ko mu gihe twagiraga ubutegetsi bubi, bwatugejeje kuri Jenoside harimo abikorera bagize uruhare mu gufasha kugira ngo iyo Jenoside ibe”.

Arongera ati “Twe rero tukaba twashatse kugira ngo dukore ubudasa, twerekane ko abikorera bo muri iki gihe dushishikajwe no kugira ngo twamagane ubwo bwicanyi bubi bwabaye, ndetse tunabonereho no kuba twafasha bamwe mu bana barokotse Jenoside kandi ababyeyi babo bari abacuruzi, cyane cyane ko abakoze Jenoside bumvaga ko babambuye umwuga bakoraga bashaka ko usibangana burundu, turashaka kuwusubizamo abana babo”.

Kuri iyo ngingo Kabera Gervais yagarutseho yo gufasha abana b’abazize Jenoside bari abacuruzi, abikorera basabye ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Intara y’Amajyaruguru kubarura abana b’ababyeyi bishwe muri Jenoside bahoze ari abacuruzi, kugira ngo bafashwe kugaruka mu mwuga wahoze ukorwa n’ababyeyi babo.

Habiyambere Jean, Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze
Habiyambere Jean, Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze

Habiyambere Jean, Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze, arashimangira ibyavuzwe n’abo bakora umwuga w’ubucuruzi, aho yavuze ko imbaraga zakoreshejwe n’abikorera hicwa inzirakarengane, baharanira ko izo mbaraga zikoreshwa mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Iyo twahuje abikorera, ni uburyo bwo kugira ngo dushimangire ukwibuka kuko hari abikorera benshi bashyize imbaraga muri Jenoside, kugira ngo yihute hicwe Abatutsi benshi. Iyo twabiteguye tuba tugira ngo izo mbaraga zakoreshejwe n’abikorera kugira ngo hicwe Abatutsi, tuzikoreshe tugira ngo tubwire abantu kwirinda icyagarura ubwo bwicanyi”.

Uwo muyobozi yavuze ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, hagiye gutegurwa gahunda yo kumenya abahoze ari abacuruzi bishwe muri Jenoside mu Karere ka Musanze, hagamijwe gufasha abana basize kugira ngo basubizwe mu bucuruzi, mu rwego rwo gusimbura ababyeyi babo.

Mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside mu Karere ka Musanze, ku ikubitiro abikorera bo muri ako Karere batanze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yo kugura amabati 400 yo gusana inzu zimaze gusaza z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakaba bafashe n’ingamba zo gukomeza kubakira abo bacitse ku icumu rya Jenoside mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze bafite inzu zishaje.

Guverineri Nyirarugero Dancille arashima ubufasha bukomeje gutangwa na PSF bugamije kwita ku barokotse Jenoside, by’umwihariko abashimira igikorwa bakoze cyo kwibuka banishyira hamwe bashyigikira abarokotse Jenoside babasanira inzu.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere

Asaba n’utundi turere gukomereza ku rugero rutanzwe n’abikorera mu Karere ka Musanze, mu gufasha abarokotse Jenoside bitari mu minsi 100 yo kwibuka gusa ahubwo bigakorwa igihe cyose.

Uwo muyobozi yihanganishije abarokotse Jenoside, abasaba kudaheranwa n’agahinda, ariko anatanga ubutumwa asaba uwaba azi aho imibiri y’abazize Jenoside iri, kuherekana mu rwego rwo kuyishyingura mu cyubahiro.

Umuyobozi wa IBUKA muri ako Karere, Rwasibo Jean, yasabye abikorera kwirinda amacakubiri
Umuyobozi wa IBUKA muri ako Karere, Rwasibo Jean, yasabye abikorera kwirinda amacakubiri
Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka