Abigisha iyobokamana barasabwa gukangurira abayoboke babo kwerekana ahari imibiri itarashyingurwa

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, arasaba abigisha iyobokamana gukangurira abo bayobora kugira uruhare mu kwerekana aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside batawe kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Dr Ntawukuriryayo yabitangaje tariki 30 Mata ubwo umurenge wa Gisenyi wibukaga ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rw’uwo murenge hazwi ku izina rya “Commune Rouge”.

Dr Ntawukuriryayo yanaboneyeho gusaba ababyeyi kureka kwigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari raporo iherutse gusohoka ivuga ko ingengabitekerezo isigaye yigishirizwa ku ishyiga. Yagize ati “mwaretse abo bana mukipfira neza ko n’Imana yazababarira?”

Uwo muhango wabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru hagenda herekanwa inzira y’umusaraba Abatutsi bo muri Gisenyi banyuzemo bajya kwicirwa aho kuri Commune Rouge.

Hakozwe urugendo rwerekanye inzira y'umusaraba Abatutsi bacishwagamo bagiye kwicwa
Hakozwe urugendo rwerekanye inzira y’umusaraba Abatutsi bacishwagamo bagiye kwicwa

Umwe mu baharokokeye watanze ubuhamya yagaragaje uko Interahamwe zari zaratojwe cyane amasomo agacengera kuko Abatutsi bishwe nta n’umwe ubabariwe. Yanagaragaje kandi uruhare rwa Ngeze Hassan n’abambari be mu gutoteza Abatutsi no gukangurira Abahutu kutagira n’umwe basiga.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, na we yanenze abakomeje kwanga kwerekana aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yajugunywe.

Mitali yasobanuye ko impamvu imibiri y’abazize Jenoside ijyanwa mu nzibutso ari ukugirango abantu bibuke bari kumwe banafatana mu mugongo kuko bigoye gutabara umuntu umwe umwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Céléstin, yasobanuye ko Jenoside mu cyahoze ari komine Gisenyi yatangiye kera ubwo Abagogwe batotezwaga bakicwa, abandi na bo bakitwa ko ari inkotanyi. Yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ahubwo bakegera abacitse ku icumu bakababa hafi.

Umuhango wo kwibuka Abatutsi baguye ahitwa "commune rouge" witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umuhango wo kwibuka Abatutsi baguye ahitwa "commune rouge" witabiriwe n’abayobozi batandukanye

Kabanda Innocent, uhagarariye IBUKA mu karere ka Rubavu yashimiye umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan kuba yarashyigikiye igitekerezo cyo kubaka urwibutso rw’ahahoze hitwa Commune Rouge kuko abandi bamubanjirije barwanyije icyo gitekerezo.

Kabanda yasabye Perezida wa Sena na Minisitiri w’Umuco na Siporo gukomeza kubakorera ubuvugizi bwo kubona inkunga kugira ngo umwaka utaha bazabashe gushimira Perezida wa Repubulika ibyo yabakoreye urwibutso rwaruzuye.

Izina “Commune Rouge” ryahawe uru rwibutso ryavuye ku mututsi witwaga Thomas Rugotomezi babeshye ko burugumesitiri amushaka kuri komini ariko agasanga bagiye kumwicira ahari hacukuwe imyobo yo kujugunyamo Abatutsi bishwe agahita avuga ati “mbese mwambwiraga kuri komini none ni komini ruje munzanyemo!”

Uru rwibutso rurimo imibiri irenga 3000 itarashyingurwa mu cyubahiro ikaba izashyingurwa mu rwibutso rushya ruzatwara miliyoni zisaga 100.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka