Abigamba ko bafashe ibice by’igihugu ntibazi ibyo bavuga – Perezida Kagame

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko uwashoza intambara ku Rwanda yabihomberamo, atangaza ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’uwo ari we wese warushozaho intambara.

Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru
Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 08 Mata 2019, umukuru w’igihugu yabajijwe niba abona mu Rwanda hashobora kuba intambara.

Umunyamakuru ati “Hari ibimenyetso byagaragaye nko mu ishyamba rya Nyungwe n’ahandi hatandukanye, aho abantu bagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ese intambara irashoboka?”

Perezida Kagame yavuze ko atekereza ko intambara ari ikintu umuntu wese atakwihutira kujyamo.

Yavuze ko ijambo ‘intambara’ ari ijambo riremereye n’ubwo bamwe barivuga uko bishakiye abandi ntibumve uburemere bwaryo.

Ati “Ryumvikana neza iyo urebye ku buzima n’ibindi bintu by’ingenzi byangirikira mu ntambara”

“Ntabwo ari ikintu cya mbere, si n’icya kabiri, yemwe si n’icya gatatu mu by’ibanze. Ni ikintu kibaho kuko nta bundi buryo buhari bwo gukemura ikibazo.”

Yagarutse ku rugero rw’ibiherutse kuba mu ishyamba rya Nyungwe, avuga ko abari babiri inyuma bashobora kuba bari bafite umugambi wo gushotora u Rwanda kugira ngo ingabo z’u Rwanda nizibakurikira mu bihugu byo hanze barurege ko ari rwo kibazo, bityo ibibazo byari bisanzwe biriho mbere y’iyo ntambara byirengagizwe.

Ati “Ni ko twabibonye, bo bumvaga ko bizaba ari inyungu kuri bo, ariko twabonye ko ibyo bashatse kugeraho bidashoboka, baribeshye.”

Perezida Kagame yasobanuye ko n’ubwo u Rwanda rudatekereza guteza intambara ahandi, abandi bo bashobora kuba bategura intambara ku Rwanda, ariko ko rutazemerera uzarushotora ahubwo ko bazahangana.

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo.

Yavuze ko uko inzego zitandukanye mu Rwanda zirushaho gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iterambere ry’u Rwanda ryabaye no mu bijyanye n’ubwirinzi, bityo ko rwiteguye guhangana n’uwagerageza kuruhungabanyiriza umutekano.

Umukuru w’igihugu yanagarutse ku magambo bamwe mu banyarwanda avuga ko bananiwe gufatanya n’abandi mu guteza imbere igihugu bajya bavuga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ko bafashe ibice bimwe na bimwe by’igihugu, avuga ko ibyo ari amagambo gusa.

Ati “Abo bantu ntibazi ibyo baba bavuga.”

Ku cyumweru tariki 07 Mata 2019 ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko abatekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije, bagashaka kongera kurukora mu jisho, baba abari mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo, ari bo bazabihomberamo birenze uko babitekereza.

Yagize ati “Utekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije akibaza ko yaza kutuvangira, ni twe tuzamuha isomo rirenze iryo atekereza. Uwo ni wo mwuka utuyobora, kandi ibyabaye ntibishobora kongera ukundi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ati “Abo bantu ntibazi ibyo baba bavuga.”

Wa mugani "utazi ibibi by’intambara ayambara ku rurimi"

Jany yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

hhhhhhhh abanya politic ni indyarya bava bakagera gusa tuba tubateze amatwi.

alias yanditse ku itariki ya: 9-04-2019  →  Musubize

Nibaze Bazabona Ibyo Imbwa Yaboneye Ku Mugezi.Bazicuza Igihe Cyararenze .Ishari Mufite Niryo Rizabagaragaza Muribesha Ibyo Teahezeho Mtimwabisenya Murakoze

Rukundo yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka