Abiga muri UR-CAVM na INES-Ruhengeri baranenga abishoye muri Jenoside

Urubyiruko rw’abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM) Busogo, ndetse n’abo mu Ishuri ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, banenga uburyo bamwe mu bari abanyeshuri n’abarimu, ari bo bafashe iya mbere mu gutandukira ubushishozi n’ubuhanga bari bafite, bakimika urwango n’amacakubiri, gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyira mu bikorwa.

Bashyize indabo ku rwibutso
Bashyize indabo ku rwibutso

Ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari urubyiruko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, barimo na Mbabariye Innocent, wigaga mu cyahoze ari ISAIE-Busogo, bugaruka ku nzira y’umusaraba Abatutsi b’abanyeshuri n’abarimu banyuzemo kuva na mbere ya Jenoside.

Yagize ati “Abatutsi b’abanyeshuri n’abarimu, twatangiye gutotezwa guhera mu 1990, urugamba rwo kubohora igihugu rugitangira no mu myaka yakuriyeho. Muri ISAIE-Busogo aho nigaga, wasangaga bagenzi bacu batwita amazina mabi, aho umututsi w’umunyeshuri cyangwa umwarimu anyuze hose, bakamuvugiriza induru, rimwe na rimwe no kwicarana na bo cyangwa ngo dusangire amafunguro twabaga twateguriwe nk’abantu twari dusangiye intebe y’ishuri, ntibyadushobokeraga”.

Akomeza ati “Urwo rwango rwarakomeje, kugeza n’ubwo umunyeshuri w’Umututsi yabaga yasohotse nk’ikigo, agiye muisantere ya Byangabo cyangwa muri kantine y’ikigo, yahasanga abo badahuje ubwoko, banywa cyangwa bafungura, bakamuvugiriza induru ngo arabatera isesemi. Muri macye, twaranzwe, duteshwa agaciro mu buryo bwose bushoboka, tuzizwa ubwoko tutihaye”.

Mugumyabanga Marie Louise, wiga muri INES-Ruhengeri, anenga abirengagije gukoresha imbaraga zabo mu bifite umumaro, bakagira amahitamo yo koreka igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu ngo umukoro bafite nk’urubyiruko, ni uwo kwifashisha amahirwe bahawe n’ubuyobozi buriho ubu, bagaharanira kurangwa n’ibikorwa bifite itandukaniro n’imyitwarire mibi ya bagenzi babo bo mu gihe cy’ubutegetsi bwo hambere, bakosora amakosa n’ibyaha bigayitse bakoze.

Yagize ati “Gahunda zirimo ubumwe n’ubwiyunge ndetse na Ndi Umunyarwanda, Leta ikomeje gukangurira abaturage, twe nk’urubyiruko zikomeje kutubera imbarutso yo kwisobanukirwa no kwirinda iby’amoko. Ubu turaharanira gukoresha imbaraga nziza igihugu cyatwubatsemo, tuzifashisha mu gukosora amakosa bagenzi bacu batubanjirije bakoze ubwo bishoraga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turifuza kubaka amateka mazima, kugira ngo n’iterambere igihugu cyacu cyifuza, rizagere ku bazadukomokaho bo mu myaka myinshi y’ahazaza”.

Babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri n’abarimu bo muri UR-CAVM bagiye ku rwibutso ruri mu kigo rushyinguyemo abanyeshuri n’abarimu bazize Jenoside, bashyira indabo ku mva banunamira imibiri iruhukiye muri urwo rwibutso.

Ni mu gihe abiga n’abarimu bo muri INES-Ruhengeri, bo bakoze urugendo ruturuka ku kicaro cy’iri shuri, giherereye mu Murenge wa Musanze, rwerekeza ku rwibutso rwa Musanze, ahahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, aho bunamiye banashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi bahiciwe mu gihe cya Jenoside.

Ku ruhande rw’abayobozi ba UR-CAVM ndetse n’ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri, buhuriza ku kuba bategura ibikora nk’ibi, bagamije kwereka urubyiruko, uburemere n’amateka ashaririye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi; kugira ngo bayashingireho bayahuze n’inyigisho za buri munsi, babone n’aho ubwabo bahera bafata ingamba zo gukumira ko yasubira ukundi.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere

Padiri Dr Fabien Hagenimana, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, yagize ati “Tuba dushaka kugaragariza urubyiruko ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari ikiza cyaje gitunguranye gutyo gusa, ahubwo ko yateguwe n’abarimo n’abari barize, batatiriye igihango, batinyuka kumena amaraso ya bagenzi babo”.

Ati “Uko dutanga ubumenyi mu by’amasomo ya buri munsi yo mu makayi, tuba twifuza no gushyira imbaraga mu gufasha urubyiruko mu kubuha ubutumwa nk’ubu, bubafasha kurangwa n’indangagaciro z’ubwenge butuma babasha kubana neza n’abandi, nka kimwe mu by’ingenzi byafasha gukura banyomoza kandi bitwara mu buryo bunyuranye n’ubw’abishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Dr Papias Musafiri Malimba, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, yanenze abirengagije gukoresha ubuhanga bari bafite mu byubaka Igihugu, bakabukoresha mu gutegura Jenoside, imyitwarire ahamya ko iteye ipfunwe kandi igayitse.

Mbabariye Innocent(ubanza ibumoso), mu uhamya bwe yagaragaje ko Abatutsi bigaga cyangwa bigishaga mu cyahoze ari ISAIE-Busogo batotewje kuva na mbere ya Jenoside
Mbabariye Innocent(ubanza ibumoso), mu uhamya bwe yagaragaje ko Abatutsi bigaga cyangwa bigishaga mu cyahoze ari ISAIE-Busogo batotewje kuva na mbere ya Jenoside

Yagize ati “Ubundi abanyabwenge bariho kiriya gihe, bagombye kuba ari bo bafashe iya mbere, mu gutekereza ibyakabereye abandi umukiro, bakanga gushyigikira ibitekerezo bigayitse n’imigambi mibi y’abateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi. Rero nk’umuryango mugari wa Kaminuza y’u Rwanda, iyo turebye ukuntu iyo migirire mibi yagejeje Igihugu muri Jenoside, bidutera ipfunwe no kubagaya cyane. Tukabiheraho dukangurira urubyiruko gufata iya mbere, mu kwirinda ko ibyabaye bitasubira ukundi”.

Akomeza ashimangira ko kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, guhorana amatsiko yo kwihugura ku mateka y’u Rwanda, kuyasigasira no kuyigisha abakiri bato, by’umwihariko bakumira imigambi y’abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aribwo buryo bwo kubaka igihugu kitazasubira inyuma mu ntambwe kimaze gutera.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, ashima uruhare amashuri makuru na Kaminuza zihabarizwa, zikomeje kugira mu kwifatanya n’ibindi byiciro by’abanyarwanda, mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyigikira imibereho myiza y’Abayirokotse.

Padiri Dr Fabien Hagenimana avuga ko bashyize imbaraga mu kubakira ku ndangagaciro z'ubwenge butuma bakora ibyubaka Igihugu
Padiri Dr Fabien Hagenimana avuga ko bashyize imbaraga mu kubakira ku ndangagaciro z’ubwenge butuma bakora ibyubaka Igihugu

Yabihereyeho, aha urubyiruko umukoro wo gukomereza mu murongo wo kubaka igihugu, cyiyemeje, w’ubumwe n’ubwiyunge, no kumva ko ingengabitekerezo ya Jenoside idafite umwanya na muto mu iterambere ryacyo.

Abanyeshuri ba UR-CAVM bacanye urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'uko ibyiza u Rwanda rugezeho ubu bitazongera guhungabana
Abanyeshuri ba UR-CAVM bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko ibyiza u Rwanda rugezeho ubu bitazongera guhungabana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka