Abiga muri IPRC-Kigali basabwe kwita ku bimenyetso bya Jenoside bikiboneka

Abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, basaba abiga imyuga n’ubumenyingiro muri IPRC-Kigali (yahoze yitwa ETO Kicikiro), gukurikirana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hakiri ibimenyetso byayo, bakabyitaho.

Minisitiri Dr Uwamariya acana urumuri rw'ikizere
Minisitiri Dr Uwamariya acana urumuri rw’ikizere

Dr Uwamariya yari Umushyitsi Mukuru mu gikorwa cya IPRC-Kigali cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022.

Mu bo IPRC-Kigali yibutse harimo Abatutsi barengaga 3000 bari bahungiye ku Ngabo za ONU (MINUAR) muri ETO Kicukiro, ariko zikaza kubasiga mu maboko y’Interahamwe na Ex FAR.

Dr Uwamariya yagize ati "Bana bacu biga muri IPRC-Kigali, abenshi muri mwe niba atari mwese, Jenoside yakorewe Abatutsi muyumva nk’inkuru n’ubwo hari ibimenyetso byinshi by’ibyabaye bitarasibangana. Ndongera kubasaba gukurikirana ibyo bimenyetso mukumva neza ibyabaye kandi mukabisobanukirwa".

Dr Uwamariya avuga ko kumenya ayo mateka bizatuma urwo rubyiruko rukomeza kuyigisha abana n’abuzukuru b’ibinyejana bizaza.

Minisitiri w’Uburezi avuga ko Leta y’u Rwanda itazemerera umuntu uwo ari we wese wazana ivangura, kugira ngo bitavutsa Abanyarwanda amahirwe yo kugera ku burezi budaheza kuri bose.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Rwanda RP, Dr Sylvie Mucyo, ashimangira ko kumenya amateka ya Jenoside ku rubyiruko rwiga muri IPRC, ari intwaro bazakoresha mu guhangana n’ipfobya n’ihakana ryayo.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Ati "Ndabashishikariza gusoma amateka yanditswe na MINUBUMWE (Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu), kuko iyo urwana n’umwanzi uba ugomba kuba umuzi neza".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftal, avuga ko umuco wo Kwibuka mu mashuri no kujyana abana gusura inzibutso cyangwa gusura ababyeyi b’Intwaza, ari byo byigisha kurusha amagambo.

Ahishakiye ati "Umwana avayo akubwira ati noneho nabyumvise, Jenoside yakorewe Abatutsi ndayumvise nk’aho nayibonye, ntacyo wambeshya".

Abanyeshuri basabwe kwita ku bimenyetso bya Jenoside bikiboneka
Abanyeshuri basabwe kwita ku bimenyetso bya Jenoside bikiboneka

Ahishakiye avuga ko mu bituma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi arushaho gukomera, ari uko abantu bakuru barenga 1/2 cy’abari batuye Igihugu ngo bari barahindutse abicanyi.

Ahishakiye asobanura ko Abaturage bari bafite imyaka y’ubukure igera nibura kuri 18 mu Rwanda, ngo bari miliyoni eshatu n’ibihumbi 400, akavuga ko muri bo abakoze Jenoside bageze kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 678.

Umunyeshuri uhagarariye abandi mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) muri IPRC-Kigali, Placide Rwabushonga, avuga ko Urubyiruko rwa none rufite inshingano zitoroshye zo gukosora amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango

Yemeye ko bagiye kwiga ayo mateka kugira ngo bashobore guhangana n’abagoreka ndetse n’abapfobya Jenoside.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftal
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftal
Umuyobozi wa IPRC Kigali, Diogene Mulindahabi
Umuyobozi wa IPRC Kigali, Diogene Mulindahabi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka