Abiga muri ESA Ruhengeri barakangurirwa guhanga udushya bagamije kwigira
Ubwo basozaga icyumweru cyaharikwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa kane tariki 08/05/2013, abanyeshuri basaga 620 biga mu ishuri ryisumbuye ESA Ruhengeri bibukijwe ko icyo basabwa ari uguharanira kwigira bubaka ejo hazaza heza.
Aba banyeshuri bavuga ko bungukiye byinshi mu cyumweru cyo kwibuka, baboneraho gukangurira abandi banyeshuri mu bindi bigo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kwitabira ibikorwa byo kwibuka kuko ari inshingano ya buri Munyarwanda.
Basa Ngabo Jean, umuyobozi wa ESA Ruhengeri, yakanguriye abarezi bagenzi be gutandukana n’abarezi bo mu gihe cya Jenoside barangwaga n’amacakubiri, aho kugirango bimakaze uburezi kuri bose.
Yaboneyeho gusaba abarezi kutagoreka amateka yaranze igihugu cyacu, ahubwo bakigisha ibyakiranze hagamijwe ko urubyiruko nk’abayobozi b’ejo nibabona aho igihugu kigeze bamenye aho kiva bityo bagire uruhare mu kubaka ejo hazaza heza.
Yagize iti: “ndabasaba kwamagana umuntu uwariwe wese wahembera amacakubiri, n’ibikorwa bitesha umuntu agaciro. Ndasaba urubyiruko guharanira kuba indashyikirwa mu guhanga udushya no mu bindi bikorwa byiza byatuma igihugu koko cyigira”.
Yaboneyeho kandi gusaba abanyeshuri biga muri iri shuri, nk’abantu bafite umutwe ufungutse, ko baca ivangura iry’ariryo ryose bagamije guhindura amateka.
Iri shuri ribimburiye andi yisumbuye muri Musanze mu kwitabira ibikorwa byo kwibuka, ryibutse ku nshuro ya 10, bakaba banateganya kuzaremera uwacitse ku icumu utishoboye mu gace iri shuri ryubatsemo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|