Abiga muri CUR biyemeje kutazatera ikirenge mu cya Gitera

Babishimangiye nyuma y’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Save tariki 16 Gicurasi 2024, aho basobanuriwe ukuntu Yozefu Gitera ari mu babibye ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, akaba ari na we watangaje amategeko 10 y’Abahutu.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Save
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Save

Divine Umwizerwa yagize ati “Twabyumvise ko Gitera ari umwe mu bafashe iya mbere mu gukwiza urwango mu Banyarwanda, ashyiraho amategeko icumi y’Abahutu. Twe twumva ari ubugwari yagize, bikadutera kwiyumvamo guharanira ubumwe, tukarindana hagati yacu twanga uwatuzanamo amacakubiri.”

Yunzemo ati “Turifuza kubona igihugu cyacu kimeze neza, ari twe nk’urubyiruko tugira uruhare mu iterambere ryacyo.”

Jean Baptiste Niyonzima na we ati “Umukoro dufite twebwe ni ugukora ibishoboka byose tukarwanya umuntu ushobora kuba afite ibitekerezo bitari byiza yacengeza mu bantu. Uyu munsi icyo duharanira ni ubumwe, amahoro n’iterambere ry’Abanyarwanda.”

Abiga muri CUR biyemeje kutazatera ikirenge mu cya Gitera
Abiga muri CUR biyemeje kutazatera ikirenge mu cya Gitera

Abanyeshuri bo muri CUR banatahanye ubutumwa bubashishikariza kwiga bafite intego y’iterambere bahawe n’ Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Denise Dusabe.

Yagize ati “Hano ni muri kaminuza. Umurimo w’ibanze ni ukwiga. Nimwige mushyizeho umwete muharanira kugira ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo. Abarangije bishyire hamwe, bashake ibyo bakora, duharanire iterambere, ibitujyana mu bidafite umumaro tubitere umugongo.”

Yozefu Gitera uzwi mu mateka y’u Rwanda nk’umwe mu babibye ingengabitekerezo y’urwango mu Banyarwanda yari atuye ahitwa ku Kinteko, ho mu Murenge wa Save.

Yashinze ishyaka ryitwaga APROSOMA (Association pour la Promotion Sociale de la Masse) ndetse muri mitingi yaryo yabereye i Ngoma tariki 27/09/1959 ni bwo yatangaje amategeko 10 y’Abahutu.

Mbere yo gutangaza ayo mategeko yasabye Abahutu kwica ku ngoyi ya mwene Mututsi, anavuga ko Umubano w’Umututsi n’Umuhutu ari umufunzo ku kaguru, ari umusundwe mu mubiri kandi ari umusonga mu rubavu.

Muri ayo mategeko harimo avuga ngo “Ntukagire umubano na we, kubana n’umututsi ni ukwihambiraho urusyo; Ntuzibe nk’umututsi, musyigingize yibe..”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka