Abiga Kaminuza basabwe kudahugira gusa mu masomo ngo bibagirwe amateka ya Jenoside

Abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru anyuranye barasabwa kugira uruhare mu gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kandi banabika amateka yayo mu nyandiko.

Abanyeshuri biga muri IPRC Musanze,abarimu n,abayobozi banyuranye mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutse
Abanyeshuri biga muri IPRC Musanze,abarimu n,abayobozi banyuranye mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutse

Babisabwe na Depite Murekatete Marie Therese n’abayobozi banyuranye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, wabereye mu ishuri rukuru IPRC Musanze, ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2018.

Yabwiye abanyeshuri barenga igihumbi bari bitabirye uyu muhango ko urubyiruko rwagize amateka muri Jenoside rukanagira andi mateka mu kuyihagarika.

Yavuze ko ari yo mpamvu badakwiye guhugira mu masongo ngo bibagirwe ko ayo mateka yose agomba kubikwa mu nyandiko, hagamijwe kuyirandura burundu.

Yagize ati “Ntabwo twabemerera guhugira mu masomo yabo gusa kandi hakiri abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Ejo hazaza ni ah’urubyiruko, kugira ngo habe ahanyu murasabwa guhozaho murwanya ikintu cyose kiganisha kuri Jenoside.”

Yavuze ko abatanga ubuhamya kuri Jenoside barimo kugenda basaza, aakavuga ko ari inshingano z’ababyiruko gukora ku buryo ayo mateka atazimira.

Ati “Si byiza ko umwana uzavuka mu myaka iri imbere abura aho yasobanuza amateka. Nimwandike ayo mateka uzavuka ejo asobanukirwe Jenoside n’uburyo yayirinda.”

Depite Murekatete Marie Therese
Depite Murekatete Marie Therese

Bamwe mu banyeshuri biga muri IPRC Musanze baganiriye na Kigalitoday, bavuga ko ubutumwa bukubiye mu ijambo rya Depite Murekatete bagiye kubushyira mu ngoro kugira ngo biyubakire igihugu.

Mukayiranga Loysie agira ati “Turabizi ko bamwe mu rubyiruko rwo ha mbere rwaranzwe n’ibitekerezo bibi bitewe n’ubuyobozi bwariho, twe dutandukanye nabo.

Ntabwo rero twakwicara ngo duhugire mu masomo gusa, tugomba kwiyubakira igihugu turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Amateka ya Genoside ni kimwe mu biganirwaho mu ishuri rya IPRC Musanze, mu gusobanurira abanyeshuri uburyo Jenoside yateguwe n’uburyo yakwirindwa hagamijwe kubaka igihugu kizira amacakuriri, nk’uko bivugwa na Abayisenga Emile umuyobozi wa IPRC Musanze.

Ati “Tubanza kwereka abanyeshuri amateka y’aho igihugu cyavuye tukabereka n’aheza kigeze, tukababwira ko urubyiruko rwagize uruhare runini mu gusenya igihugu.

Tunabatoza ko aribo bakwiye kucyubaka, tubafasha muri byinshi nko gusura inzibutso,ahantu hagaragaza amateka ya Jenoside ubundi tukabashishikarisza no gusigasira ayo mateka bayashyira mu nyandiko.”

Umuyobozi wa IPRC Musanze avuga ko abanyeshuri batarajya mu murongo nyawo wo kwitabira kwandika kuri Jenoside aho usanga bagifite akantu ko kuvuga ko uwandika igitabo ari uwoga indimi mu gihe muri iryo shyuri biga amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka