Abicanyi badutegetse gucukuza imyobo amazuru (Ubuhamya)

Mu nzira itoroshye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo ubwo bahigwaga, yaranzwe n’iyicarubozo haba mu bibi bakorerwaga ndetse no mu magambo babwirwaga.

Ashimira Inkotanyi zabatabaye
Ashimira Inkotanyi zabatabaye

Ni na byo byabaye kuri Mukakibibi Epiphanie wo mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo, warokotse Jenoside ubwo yari afite imyaka 23, aho mu muryango w’abantu icyenda harokotse babiri, ababyeyi be bicanwa n’abavandimwe be batanu.

Ni umubyeyi ugaragaza ugukomera nyuma y’ibyo yanyuzemo, aho mu mivugire ye biboneka ko afite icyizere cy’ubuzima. Ati “Twavutse turi abana barindwi, batanu babicana n’ababyeyi, turokoka turi babiri, ubu ni ukuri nariyubatse mfite abana batandatu, nkagira abakwe n’abuzukuru, ubu ndumva nkomeye cyane mu buzima bwanjye mparanira kubaho kuko nanze guheranwa n’agahinda”.

Mu buhamya yatangiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’Akarere ka Rulindo, igikorwa cyabereye ku mugezi wa Nyabarongo ahajugunywe inzirakarengane zitabarika, yagaragaje inzira ndende yanyuzemo.

Yatangiye ubuhamya bwe asenga, ati “Mbanje gushimira Imana inyongereye iminsi yo kubaho, ikangeza mu gihe nk’iki kuri uyu munsi twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imana nishimwe”.

Uwo mubyeyi yavuze ko mu gitondo cyo ku itariki 07 Mata 1994, aribwo urugendo rwo kurwana ku buzima rwari rutangiye, aho umusaza bari baturanye witwa Nyirinkindi yaje iwabo mu rugo, aho yari abazaniye inkuru y’urupfu rwa Perezida Habyarimana.

Ati “Ababyeyi bari bakiryamye njya kubakangura mbwiye Papa nti umusaza Nyirinkindi ambwiye ko Habyarimana yapfuye, yahise abyuka ako kanya mbona aguye mu kantu, aratubwira ati bana banjye mwegerane ntimugire aho mujya ibintu byakomeye, mbona ahinze umushyitsi cyane”.

Arongera ati “Nahise mubaza nti, ese Papa ko ugize ubwoba niba Habyarimana yapfuye ni ngombwa ko natwe dupfa? Arambwira ati ntimugire aho mujya”.

Ngo hahise haza undi mugabo witwa Nsengiyumva, ababwira ko Interahamwe ziri kwica abantu hafi aho, ababwira ko na wa Musaza (Nyirinkindi) wari wazindutse abazaniye amakuru y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, ko na we ari mu bamaze kwicwa.

Ati “Nsengiyumva na we yaje atubuza kugira aho tujya, hari mu ma saa tatu, inka yacu yari yaburaye ndatambuka njya kuyahirira urubingo inyuma y’urugo, ntangiye kwahira wa Mugabo Nsengiyumva aragaruka, ati nonaha subira mu rugo ibintu byakomeye, igitero kigeze Nyakabingo cyishe umusaza Nyirishema cyica na Nyirinkindi n’umugore we”.

Mukakibibi n’umuryango we ngo bakomeje kwihishahisha mu rugo bigeze ku mugoroba bafata icyemezo cyo gusanga abandi bari bahungiye kwa muganga, ari nabwo ngo imodoka ya Gisirikare yaje ibarasaho amasasu y’urufaya, ikomereza no mu Kiliziya abo basirikare bafatanyije n’Interahamwe birara mu bahungiye mu Kiliziya barabarasa abandi bakoresha imihoro hagwa benshi.

Mukakibibi yavuze ko we n’umuryango we bagerageje kwihisha mu masaka, bararamo bukeye bigira inama yo guhungira muri bene wabo bo mu bwoko bw’Abasinga bari batangiye guhangana n’Interahamwe.

Ngo bageze muri ako gace basanze Interahamwe zakamejeje, ariko ngo abo Batutsi bakomeza kwihagararaho bifashishije amabuye barwana na zo rubuze gica, aho bari bayobowe n’umugabo witwa Kanamugire bafataga nk’intwari.

Ngo ubwo Interahamwe zari zitangiye kuneshwa, hahise hitabazwa abasirikare baza barasa Abatutsi, baricwa harokoka mbarwa.

Abasirikare ngo bategetse abatutsi gucukuza imyobo amazuru

Mukakibibi wari uhetse umwe muri barumuna be, avuga ko bagerageje guhungira ku musozi wa Shyorongi, aho bageze ahitwa ku Ngagi bahasanga abandi basirikare, ari na bo babategetse kwicukurira imyobo bakoresheje amazuru.

Ati “Turakomeza tuzamuka iya Shyorongi tugeze hariya bita ku Ngagi, tuhasanga abasirikare bo kwa Habyarimana baraduhagarika, nta kindi batubwiye baratubwiye ngo ntabwo dupfusha ubusa amasasu yacu, umwe muri bo ati mbone buri wese yacukuye umwobo yawugiyemo”.

Arongera ati “Mu gihe tukirebana twabuze uko tubigeza, yabaye nk’utirimuka gato, mu kanya ahita agaruka ati na n’ubu ntimuracukura, naramubajije nti ese ko nta bisongo twitwaje turacukuza iki, ati umva uko byabaye, umva ubwenge bwabo, none se nta mazuru mufite? mucukuze amazuru yanyu, dutangira kwibaza ukuntu amazuru yacukura umwobo ubwo tubona ko ari urupfu”.

Mu gihe bacyibaza uko babigenza ngo babonye ba basirikare birutse berekeza i Jari, bibaza impamvu birukanse bahabwa amakuru ko ari Inkotanyi bari bikanze.

Mukakibibi avuga ko muri urwo rugendo yari yamaze gutandukana n’ababyeyi be, aho yakomeje urugendo bahura n’igitero cy’Interahamwe zifite imipanga mishya yuzuyeho amaraso, zibasaba kumanika amaboko.

Ati “Nagerageje kwihisha mu materasi, bakimbona bari bafite imihoro ikiri mishya iriho amaraso baza bansanga bamanitse imihoro, nkurikije uko bagiye kuntema manika amaboko ndavuga nti mumbabarire ntimunteme ahubwo nimunige”.

Arongera ati “Barambwiye ngo umva bwa bwenge bwabo, uradutegeka uko tukwica, bahise bankubita ibibatira by’imihoro nkomereka umubiri wose, barambwira bati niba udutegetse uko tukwica duhe amafaranga tukunige, baransaka bayabuze bankubita ibibatira barandeka, bageze aho barumuna banjye bari bihishanye hamwe n’abandi bahita babica ndeba”.

Yigiriye inama yo kujya kwihisha kwa Nyirasenge wari utuye muri ako gace, agezeyo asanga ari ho biciye se na murumuna we.

Ati “Nkigera kwa Masenge wari ufite umugabo w’umuhutu, akimbona yahise anyereka aho biciye umuryango wanjye ati dore so bamwiciye hariya, murumuna wawe babiciye aho inyuma”.

Yakomeje kwihisha, Interahamwe zikamunyuraho ntizimubone, agera ahitwa Nyakabingo ahasanga abantu bamuzi bamwereka inzira anyuramo aribwo yisanze yageze kuri bariyeri, aho yasanze zimwe mu nterahamwe zari zimuzi, ziramusaka zibuze amafaranga zisiganira kumwica, ari nabwo zamushoreye ngo zijye kumuroha mu mugezi hamwe n’abandi, zitinya kumwicira aho kugira ngo atabanukira.

Ngo Interahamwe ebyiri zaramushoreye aribwo zageze ku yindi bariyeri bahasanga Interahamwe bitaga ruharwa yiyise Pirato, itegeka ko bakomeza kumushorera bamujyana kwa Konseye kumwicira hamwe n’abandi bari ku mugezi wa Nyabarongo.

Ati “Namaze kubona ko Pirato yambonye nti akanjye kararangiye, Pirato abategeka ko banshorera bakajya kunyicira hamwe n’abandi. Abo bagabo bari banshoreye bagiye bambwira amagambo ateye ubwoba, umwe wari ufite inkota nini yuzuye amaraso akambwira ati, ntureba kino cyuma kimaze kwica abantu barindwi ugiye kuba uwa munani”.

“Akomeza kuntera ubwoba ambwira ati, sha mwarigenje ndabanza ngukuremo ijisho, ngaho se nimwongere mucurange Radio Muhabura, undi akambwira ati, sha mwarigenje ngiye kubanza nguce ino nkurikizeho urutoke, nagiye kwibona nisanga bangejeje ku ruzi”.

Ngo bakimugeza ku ruzi, ngo barangariye bamwe mu batutsi barohaga mu mugezi ari bazima abazi koga bakabacika, ngo mu gihe barangaye bagitabaza abo hakurya ngo babice, nibwo yabaciye mu rihumye ajya mu gifunzo, bagarutse ngo bamurohe baramubura bakeka ko uruzi rwamujyanye, ari nabwo bakomeje kwicira abantu imbere ye, ababona ariko bo batamubona.

Ati “Muri uko kuroha abatutsi bamwe bakoga bakabacika, bagize umujinya batangira kwica bababaze. Umugabo twari duturanye witwa Kanyamugenge bamubagira imbere yanjye bamuhambiriye amaguru n’amaboko bamujugunya mu mazi bati ngaho genda, nibwo haje umusirikare arasa amasasu menshi mu rufunzo no mu bisheke ashaka kureba ko hari abihishemo, k’ubw’amahirwe ntibambona kugeza ubwo bagiye.

Mukakibibi ngo yavuye aho yari yihishe ariko kubera ko umubiri wose wari ibisebe kugenda biramunanira, ariko agerageza gukambakamba ijoro ryose bucya ageze ku muhanda werekeza kuri Komine Runda, aho yageze kuri mwenewabo amusabye kumuhisha baranga ngo atabateza ibibazo, bamwambura n’imyambaro bari bamutije akomeza kugenda yambaye ibyuzuyeho amaraso.

Ngo bwarakeye akomeza urugendo ageze kuri bariyeri abasirikare baramufata bamubaza aho agiye, ati mpunze Interahamwe, bararakara baramukubita babonye ko adashobora gukira baramureka ngo atagwa aho umurambo ukabanukira.

Uburyo yahuye n’Inkotanyi ziramurokora

Uwo mubyeyi avuga ko yakomeje kunyura mu nzira ikomeye, kugeza ubwo imyambaro ye yari yuzuye amaraso imucikiyeho, uwo bahuye wese akamuhunga akeka ko yasaze, ibyo bikamuha amahirwe yo kurokoka.

Ubwo bakomeje guhunga bihishahisha, nibwo bahuye n’Inkotanyi zibajyana i Runda ari na ho bahawe ubufasha bwihuse, baravurwa, baragaburirwa, baranambikwa.

Mukakibibi ashimira Inkotanyi zabarokoye nyuma y’urugendo rurerure rw’akababaro yanyuzemo.

Ati “Ubwo twakurikiraga abahungiye muri Kongo, twahuye n’abasirikare b’Inkotanyi, ni bo batugaruye batugeza kuri Komini Runda, baratwondora, baratwambika, ntabwo nzibagirwa Inkotanyi uko baturokoye, baratugaburiye tugubwa neza, turanezerwa, Nkotanyi mfura z’u Rwanda ndabashimiye, tuzahora tubafatiye iry’iburyo”.

Arongera ati “Perezida Kagame Paul, turagushima warakoze Imana yo mu ijuru izakomeze ikurinde, Mana yacu Mana igira neza, twebwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, turagushima ni ukuri, kandi tuzi ko uri iruhande rwacu”.

Uwo mubyeyi ngo yishimiye uburyo abayeho, aho yagiriwe icyizere ashyirwa mu buyobozi mu nzego z’ibanze akaba n’Umujyanama w’ubuzima.

Arongera ati “Ntabwo nkiri umwe, mfite umuryango, abana abakwe n’abuzukuru, ni ukuri nanjye ndateta, Mana ndagushimiye wampaye agakiza unzana mu nzu yawe mbona amahoro ya yandi ab’isi badatanga ndagushimiye, Twibuke twiyubaka.”

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Humura ntibizongera, dufite ubuyobozi bwiza bukunda abanyarwanda. Inkotanyi mwarakoze cyane. Abazize jenoside yakorewe Abatutsi Nyagasani akomeze abatuze aheza mu ijuru. Nta gushidikanya mwararitashye. Inzira mwanyuzemo ni nk’iyo Yezu yaciyemo. Nako irenze iya Yezu. Yezu reba abagaragu bawe aho bari ubashyire iburyo bwawe.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-04-2023  →  Musubize

Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko bible ivuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa genocide.

karemera yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka