Abayobozi n’abakozi ba CHUK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira abarwayi bishwe n’abaganga
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi n’abakozi b’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, bunamiye inzirakarengane zirimo abarwayi bishwe n’abaganga bagombaga kubavura.
Ubwo hatangwaga ubuhamya, Otto Ahmed warokokeye mu Bitaro bya CHUK i Kigali yavuze ko ubwo interahamwe zateraga abari barwariye muri ibi bitaro nyina yishwe n’umuganga wamuvuraga.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ndi muri ibi Bitaro bya CHUK aho nari ndwaje umubyeyi wanjye umbyara ari naho bamwiciye. Bamwishe ndeba, bamwicishije umugozi wa serumu kugeza ashizemo umwuka.”
Yavuze ko mu minsi ya mbere atifuzaga kugera mu Bitaro bya CHUK kuko yahatakarije umubyeyi kandi akicwa areba.
Ati “Ubundi ntabwo nari mfite ingufu zo kuhaza, ariko kubera ko maze gukomera maze kwiyubaka, ubu byabaye ngombwa ko nza nkavuga n’ibyahabereye. Nyuma y’uko mama amaze kwicwa, narabirebaga ibindi byabereye hano. Uburyo Abatutsi bavanwaga mu mihanda yose yo muri Kigali bamaze kwicwa kandi byabaga mpari.”
Dr Mpunga Tharcisse uyobora ibitaro bya CHUK, yagaragaje ko bibabaje kubona abari bashinzwe gutanga ubuzima baragize uruhare mu kubwambura abarwayi mu gihe cya Jenoside.
yavuzeko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, iki kigo ayobora na cyo cyiyubatse bikomeye.
Ati “Muri urwo rugendo rero na CHUK yariyubatse, ntabwo ikiri uko yari imeze mbere. Ubu irakataje mu kugira abakozi b’abahanga, bashyira uburenganzira bw’ikiremwamuntu imbere kandi batanga n’ubuvuzi bugezweho.”
Yagaragaje ko kandi bazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka kuko bateganya uko hakubakwa urwibutso rujyanye n’igihe ku buryo abahiciwe bose bakomeza guhabwa agaciro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|