Abatutsi ngo bagombaga kurimburwa mu kwezi kumwe

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni yo Jenoside ya mbere mu mateka y’isi yahitanye abantu benshi mu gihe gito, kuko yatwaye abarenga Miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Mugesera Antoine avuga ko Abatutsi bagombaga kwicwa bakarimburwa mu kwezi kumwe
Mugesera Antoine avuga ko Abatutsi bagombaga kwicwa bakarimburwa mu kwezi kumwe

Nubwo iyo jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abantu benshi mu gihe gito, amakuru yerekana ko iyo abayikoze badakomwa mu nkokora n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, yari bukorwe mu gihe gito kuruta icyo yakozwemo kandi ikarimbura Abatutsi bose bari mu Rwanda.

Byavuzwe na Senateri Mugesera Antoine, umushakashatsi akaba n’umwanditsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko afite amakuru yizewe y’uko tariki ya 5 Gicurasi 1994 yagombaga kugera, nta Mututsi usigaye mu Rwanda.

Iyo tariki ngo ni nayo Perezida Habyarimana Juvenal wari Perezida wa Repubulika wishwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 yagombaga gushyingurirwaho,ariko akaba yaragombaga gushyingurwa Abatutsi bose bari mu Rwanda baramaze kwicwa.

Ibyo Senateri yabitangaje mu nama yateguwe n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), yari igamije kuganira ku gikowa ngarukamwaka cyo kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye.

Imiryango yazimye ni imiryango yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi n’abana bose bagashira ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango GAERG, bugaragaza ko imiryango yazimye imaze kubarurwa ingana na 9706. Uyu mwaka izibukirwa mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Gicurasi 2018.

Prof Dusingizemungu ashimira GAERG kuri icyo gikorwa cyo Kwibuka imiryango yazimye yatangije
Prof Dusingizemungu ashimira GAERG kuri icyo gikorwa cyo Kwibuka imiryango yazimye yatangije

Umuyobozi wa Ibuka Prof Dusingizemungu Jean Pierre, wari muri iyo nama, yashimiye umuryango wa GAERG watekereje icyo gikorwa cyo kwibuka iyo miryango yazimye, igasubizwa agaciro yambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati” Ndashimira GAERG kuba yaragize neza igashyiraho urubuga abantu bicara hamwe bakarira, bagasohora agahinda kabo. Dukwiye kwibuka imiryango yazimye kandi tukayibuka tuyihamagara mu mazina yabo.”

Avuga ko buri wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atagomba gucika intege mu nshingano zo guha ubutabera abishwe muri Jenoside bazira uko baremwe.

Ati” Ababyeyi bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,dukwiye kubibuka dukomeye, dufite imbaraga kandi tutajegera,kuko nta muntu uzi ububi bw’akarengane kuturusha ni natwe dukwiye kurwanya ako karengane.“

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nongeye kwihanganisha abazize jenoside yakorewe abatutsi kandi mbifuriza gutera imbere. Ariko ndamagana abasaza nka Mugesera Antoine bigize inararibonye kabitandukanya n’ubwenge. Nkaho bafashije abacitse ku icumu kwiteza imbere, baba bibereye mu kuvuga amagambo adafite umumaro. Shame on you guys!

Karuranga Anaclet yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka