Abatsindiye indishyi mu rubanza rwa Berinkindi batangiye kuzihabwa

Batandatu muri 15 baregeye indishyi mu rubanza rwa Berinkindi Claver wahamwe n’icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi n’ibigishamikiyeho bakazitsindira, batangiye kuzihabwa.

Abaregeye Indishyi ni 15 ariko batandatu nibo bamaze kuzigezwaho
Abaregeye Indishyi ni 15 ariko batandatu nibo bamaze kuzigezwaho

Izi ndishyi zingana na Miliyoni iri hagati y’imwe n’ebyiri kuri buri muntu, zashyikirijwe aba barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Kamena 2017, mu muhango wabereye ku Cyicaro cya IBUKA giherereye ku Kicukiro mu Karere ka Gasabo.

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2017, nibwo Berinkindi Claver w’imyaka 61 wakurikiranwaga n’urukiko rw’i Stockholm muri Suede, yahamijwe uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure.

Yanahamijwe uruhare rwo kuba inyuma y’ibitero byishe Abatutsi benshi ku ishuri rya Nyamure, ndetse no mu tundi duce dutandukanye two mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Ahamwa n’ibi byaha yakatiwe igifungo cya burundu, urukiko runamutegeka gutanga indishyi ku miryango 15 yari yaziregeye ikazitsindira.

Iyo miryango yari yunganiwe n’Umunyamategeko witwa Goran Hjalmarsson, ukomoka mu gihugu cya Suede, akaba ari nawe wabagejejeho izo ndishyi.

Umunyamategeko wo muri Suede wunganiraga abaregeye indishyi muri uru rubanza
Umunyamategeko wo muri Suede wunganiraga abaregeye indishyi muri uru rubanza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA, Ahishakiye Naphtali, aganira na Kigali Today, yavuze ko kuba izo ndishyi zitangiye gutangwa, ari ikimenyetso cy’ ubutabera abishwe na Berinkindi bahawe.

Yagize ati” Nubwo aya mafaranga ari make, kuri twe n’ubundi nta mafaranga ashobora kuziba icyuho cy’abacu twabuze. Ku bwacu turabifata nk’ikimenyetso cyo guha ubutabera abacu bishwe.”

Abahawe indishyi bahoze baturanye na Berinkindi Claver bavuga ko yakoreraga ubucuruzi ku isantere y’ubucuruzi ya Nyamiyaga mu cyahoze ari Komini Muyira, Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira mu Ntara y’Amajyepfo.

Urubanza rwa Berinkindi ubu ufite imyaka 61 y’amavuko rwari rumaze imyaka itanu ruburanishwa, akaba yaraburanishijwe n’inkiko zo muri Suwede kuko yari yari yaramaze kubona ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka