Abataliyani basabye ko ukuri kuri Jenoside yo mu Rwanda kwasobanurirwa bose

Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereye mu ishuri rya Scuola Europa riri i Milan mu Butaliyani, abarimu b’Abataliyani basabye Abanyarwanda ko bagena uburyo bunoze bwo gusobanurira abanyamahanga ukuri nyako kuri Jenoside kuko hari benshi babeshywe ku byabaye mu Rwanda.

Ibi byasabwe na bamwe mu barimu b’Abataliyani bitabiriye iyo mihango, aho bamwe mu barokotse Jenoside batanze ubuhamya kubyo babayemo mu gihe cya Jenoside, bagasobanurira abari muri iyo mihango ukuri ku mateka y’u Rwanda, abarimu b’Abataliyani bakavuga ko batari bazi ukuri nyako kuko ibitangazamakuru byagiye bitangaza ko mu Rwanda habaye ubwicanyi busanzwe.

Habimana Jean Paul (uhagaze iburyo) wigisha muri Scuola Europa, Paulo Sormani utanga ubuhamya ku iterambere ry'u Rwanda, Antoinette Muyoboke watanze ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside n'ububi bwayo na Alphonse Mbaraga wari uhagarariye diaspora y'u Rwanda mu Butaliyani.
Habimana Jean Paul (uhagaze iburyo) wigisha muri Scuola Europa, Paulo Sormani utanga ubuhamya ku iterambere ry’u Rwanda, Antoinette Muyoboke watanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside n’ububi bwayo na Alphonse Mbaraga wari uhagarariye diaspora y’u Rwanda mu Butaliyani.

Umunyarwanda witwa Jean Paul Habimana wigisha mu ishuri rya Scuola Europa mu Butaliyani yabwiye Kigali Today benshi mu Butaliyani batigeze bamenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ngo abaturage benshi ni ababwiwe ko mu Rwanda habaye ubwicanyi ariko bakabifata nk’ibyo bahora bumva muri Afurika.

Muri iyi mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu ishuri ryabo ngo nibwo bumvise ukuri nyako uko bamwe mu bagize icyo bavuga babisobanuye, babanyuriramo uko Jenoside yateguwe, uubugome yakoranywe ndetse n’ingamba Leta yafashe mu kuyirwanya no kubaka igihugu cyari cyasenyutse mu nzego zose.

Bamwe mu bari bitabiriye imihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside.
Bamwe mu bari bitabiriye imihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside.

Abarimu n’abanyeshuri bo muri iryo shuri babajije ibibazo byinshi ku byo batari bazi ku Rwanda, basobanurirwa n’abahagarariye umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga bita diaspora uburyo Leta ya nyuma ya Jenoside yashoboye kugarura amahoro kugeza n’aho ubu umuntu wiciwe asigaye aturanye n’uwamwiciye nta kibazo.

Aha kandi ngo niho bagarutse ku mateka y’u Rwanda, basobanura uburyo mbere ya 1994 uburezi nabwo bwavanguraga Abanyarwanda ariko ubu umuntu wese akaba yiga mu bwisanzure akurikije ubushobozi n’ubuhanga bwe.

Hasobanuwe kandi uburyo u Rwanda ruri gutera imbere ugereranije n’ibindi bihugu bya Afurica nyuma y’amateka akomeye kandi ababaje nk’aya Jenoside, abitabiriye iyo mihango biyemeza gufata mu mugongo abarokotse kandi bagahamagarira amahanga yose na buri muntu wese kurwanya no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ngo batazarangara hakagira aho amahano nk’ayo yakongera kuba ku isi.

Bamurikiye abitabiriye imihango bimwe mu bikorwa mu kugarura ubumwe bw'Abanyarwanda harimo ubutabera bwunga (Gacaca).
Bamurikiye abitabiriye imihango bimwe mu bikorwa mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda harimo ubutabera bwunga (Gacaca).

Umutaliyani witwa Paulo Sormani yasobanuye uko abona u Rwanda rutera imbere cyane kandi rwaravuye ahantu habi, asobanurira abari aho uko yasanze u Rwanda rwarashegeshwe mu mwaka wa 1995, ariko akaba abona hari impinduka nyinshi iyo arurebye muri iki gihe.

Uyu mutaliyani Paulo Sormani akuriye ishyirahamwe ryitwa Variopinto rifite imfubyi za Jenoside rifasha mu buzima bwa buri munsi mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Banerekanye amafoto ya bamwe bazize Jenoside n'ibyangombwa byazanywe n'abazungu byavanguraga abantu.
Banerekanye amafoto ya bamwe bazize Jenoside n’ibyangombwa byazanywe n’abazungu byavanguraga abantu.

Muri iyi mihango yateguwe n’ishuri rya Scuola Europa ku gitekerezo cy’Umunyarwanda uryigishamo, umuyobozi waryo yashimiye diaspora y’u Rwanda kuba yarateguye uburyo bwiza bwo gusobanurira abatazi u Rwanda ayo mateka ababaje, ariko yabijeje ko bazafatanya n’abandi bose bigisha urubyiruko bakarusobanurira ububi bwa Jenoside banarushishikariza kurwanya uwagarura ingengabitekerezo yayo aho ariho hose.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 3 )

Amahanga afite inshingano yo kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi. Uruhare rw’amahanga ni runini cyane niyo mpamvu bagomba kudufasha tukibuka kandi tugaharanira ko bitazongera ukuni

Mahoro yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ni byiza rwose bajye basobanurira amahanga ibyabaye mu Rwanda kugirango bitazongera kuba ahandi.

Havugimana Eugene. yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ni byiza rwose bajye basobanurira amahanga ibyabaye mu Rwanda kugirango bitazongera kuba ahandi.

Havugimana Eugene. yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka