Abasubiza abapfobya n’abahakana Jenoside barasabwa kubikora badatukana

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), urasaba abasubiza abahakana bakanapfobya Jenoside, kubikora badatukana ahubwo bakajya babereka ibimenyetso bigaragaza uko yateguye ikanashyirwa mu bikorwa, kuko bihari kandi byinshi.

Kalinda asaba abasubiza abapfobya n'abakanahakana Jenoside kwifashisha ibimenyetso
Kalinda asaba abasubiza abapfobya n’abakanahakana Jenoside kwifashisha ibimenyetso

Kuba mu rugamba rwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hakoreshwa imvugo n’amakuru bitandukanye, niho IBUKA ihera isaba ababasubiza kujya bakoresha ibimenyetso simusiga, byaba ibyafashwe n’inkiko cyangwa ibindi biri imbere mu gihugu.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Komiseri ushinzwe ubutabera muri IBUKA, Jean Damascène Kalinda, ubwo yaganiraga na Kigali Today, akavuga ko abahakana bakanapfobya Jenoside bakoresha imvugo zitandukanye, harimo izihakana imibare y’abazize Jenoside, cyangwa izivuga ko habaye Jenoside ebyiri.

Ati “Ibyo byose ni ibintu tugiye dufitiye ibimenyetso simusiga, byaba ibyafashwe n’inkiko ndetse n’ibyo dufite imbere mu gihugu nk’inzibutso, aho dufite amazina n’amafoto y’abantu bazize Jenoside, kuko niba utubwira ko wowe wemera imibare ibihumbi 300, ariko tukaba dufite ibimenyetso bikwereka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside, iyo niyo ntambara nyakuri dukwiye kuba turwana”.

Akomeza agira ati “Dukwiye kuba turwana intambara dukoresheje ya makuru kugira ngo bya bimenyetso bidasibangana, bize koko gufasha mu mpamvu yo kubaho kwabyo, byereke ushaka kubivuguruza wese ngo dore ukuri kw’ibyabaye, ntabwo ukwiye kuba urenga kuri uku kuri, kuko ibyo uvuga ari amagambo adashingiye ku bimenyetso”.

Ati “Aho niho dusabira ko mu rugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, amarangamutima kenshi aratuganza, ariko igifite umumaro cyane dukwiye gutindaho, ni ugukoresha ukuri kw’ibimenyetso dufite”.

Ngo iyo uwafashe umwanya wo guhakana no gupfobya abikoze yifashishije ibimenyetso ukamusubizanya amarangamutima, ariko udakoresheje ibimenyetso bishobora gutuma ababirebera ku ruhande babifata nk’ukuri, nk’uko Kalinda abisobanura.

Ati “Uwafashe umwanya wa mbere wo guhakana no gupfobya akoresheje ikimenyetso, nimusubiza mututse ariko sinkoreshe ikimenyetso kivuguruza icyo yakoresheje, ababirebera ku ruhande bashobora kuza kwizerera mu kimenyetso yatanze, kubera ko jyewe natanze amarangamutima gusa. Ibimenyetso bikwiye guhangana n’ibimenyetso, inyandiko z’abahanga zikwiye kuba zihangana n’inyandiko z’abahanga, aho niho tuzatsinda uru rugamba”.

Bimwe mu bimenyetso bikwiye kwifashishwa birimo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, inzibutso zifite imibare y’imibiri y’abaziruhukiyemo, hari inyandiko, ibyemezo by’inkiko, byose bikaba bifite amakuru adashidikanywaho yakwifashishwa kugira ngo ukuri kwabyo kujye ahagaragara.

Raporo y’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko hagati ya tariki 07 na 13 Mata 2022, yakiriye ibirego ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo 53, aho 38 byoherejwe mu rwego rw’Ubushinjacyaha, mu gihe ibindi bigera kuri 13 bikirimo gukorwaho iperereza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka