Abaskuti bo mu Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kurwanya abapfobya amateka
Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda (Rwanda Scouts Association) wifatanyije n’Abanyarwanda muri iyi minsi 100, Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Iki gikorwa cyatangijwe no gufata umunota wo kunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso, hakurikiraho gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside, ndetse n’ibiganiro byibanze ku mateka yaranze Jenoside n’inzira ndende abarokotse banyuzemo.
Urubyiruko rw’Abaskuti rwagaragarijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1959 kugeza mu 1994, hanatangwa ubuhamya bw’uwarokokeye Jenoside i Nyanza ya Kicukiro, bwakoze ku mitima ya benshi.
Abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza kurwanya abagoreka amateka, abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, banashishikarizwa gusigasira ukuri n’amateka nyakuri.
Urubyiruko kandi rwasabwe kwigira ku butwari n’ubwitange byaranze ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside, no gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rushingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.
Abayobozi bagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bifasha cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa amateka y’igihugu no kugira uruhare mu kuyasigasira, bityo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, uhagarariye urubyiruko muri komite ya Africa y’Abaskuti, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro wari umushyitsi mukuru.
Mu bandi bitabiriye kandi harimo Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Umurenge wa Kagarama, ndetse n’abandi bayobozi n’Abaskuti baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|