Abashoferi b’amakamyo manini barimo n’abanyamahanga biyemeje gusobanura Jenoside mu mahanga

Abagize koperative y’Abashoferi b’amakamyo manini yambukiranya imipaka ariko ikorera Imbere mu gihugu ya United Heavy Truck Drivers of Rwanda, ibarizwamo n’abanyamahanga batandukanye biyemeje kujya gusobanura mu mahanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu bashoferi b'amakamyo manini bagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside
Bamwe mu bashoferi b’amakamyo manini bagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside

Ibi biri mu byo biyemeje nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bagasobanuriwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikazarushaho kubafasha kurwanya imvugo z’urwango mu bihugu bitandukanye bagendamo.

Kanyambo Alexandre wabaye umushoferi w’amakamyo manini kuva mu mwaka wa 1974, yanakoreye muri Tanzania igihe kinini, avuga ko hari aho Abanyarwanda badatekerezwa neza mu bihugu bituranye n’u Rwanda, nyuma ya Jenoside.

Kanyambo yagize ati "Niyompamvu twazanye n’abanyamahanga b’Abanya-Tanzania, kugira ngo na bo barebe ibibazo twahuye na byo, bavugaga ngo Abanyarwanda bose babaye intare, babaye impyisi, cyangwa se barushije impyisi ubugome!"

Beretswe filime igaragaza amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside
Beretswe filime igaragaza amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Iyi Koperative igizwe n’Abashoferi barenga 600 b’amakamyo manini, bakaba bitoyemo ababahagarariye, baje gusura Urwibutso rwa Jenoside bari kumwe n’abanyamahanga bashobora kubafasha gusobanura ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu bihugu bakomokamo.

Umuyobozi wa Koperative ihuje aba bashoferi, Bagirishya Hassan, avuga ko ubwabo biyemeje kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, ariko ko bakeneye no kumenya uko basobanurira abanyamahanga ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bagirishya Hassan uyoboye Koperative y'Abashoferi batwara amakamyo manini
Bagirishya Hassan uyoboye Koperative y’Abashoferi batwara amakamyo manini

Bagirishya yagize ati "Impamvu bamwe twabazanye ahangaha, abenshi ntabwo bazi amateka y’iki Gihugu, ntabwo bazi icyateye Jenoside, hari igihe n’umunyamahanga ashobora kubabaza, ugasanga barabisobanura nabi mu buryo batazi, ariko abaje aha, uzahura n’umunyamahanga, kumusobanirira bizamworohera."

Umushoferi w’Umunya-Tanzania witwa Ally Abdi, avuga ko iwabo benshi batazi ibya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uruhare Abakoroni bayigizemo, ariko ko azajya kubibwira bagenzi be kugira ngo bumve ndetse barusheho no gusobanukirwa neza abaturanyi babo b’Abanyarwanda.

Abdi avuga ko abashoferi kimwe nk’abandi bakozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera, bagomba kuba maso kugira ngo bataba ibikoresho by’abanyapolitiki, bagateza inzangano mu baturage b’ibihugu byabo, biturutse ku bahoze ari Abakoroni.

Bashyize indabo ku mva
Bashyize indabo ku mva

Abashoferi b’amakamyo manini mu Rwanda bavuga ko baterwa ipfunwe no kumva ko imihoro yakoze Jenoside mu Rwanda yazanywe mu makamyo manini nk’ayo batwara, akaba ari imwe mu mpamvu baje Kwibuka no kunamira abishwe n’iyo mihoro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka