Abarundi bishe abatutsi muri Jenoside barasabirwa gukurikiranwa
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, barasaba ko impunzi z’Abarundi zakoreye ubwicanyi muri ako gace nyuma zikisubirira iwabo zakurikiranwa n’ubutabera.
Umwe muri bo ni uwitwa Gatari Serapiyo, ukomoka mu murenge wa Rusatira, wabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside mu murenge wa Kinazi.
Gatari ati: “abaguye mu gice cy’amajyepfo y’ahari Perefegitura ya Butare, ni ukuvuga za Muyaga na Gisagara, bishwe ahanini n’impunzi z’Abarundi. Nyuma yaho aba Barundi baritahiye, nta kibazo cyo gukurikiranwa ku bw’ibyaha bakoze aho bibereye iwabo”.
Uyu mugabo asanga kuba Abanyarwanda bakoze Jenoside baraciriwe imanza bagahanwa, nyamara Abarundi nabo bakoze ibyaha bimwe kuri ubu bibereye iwabo nta wubakurikirana bidakwiye.
Ati: “Niba u Rwanda rwarabacumbikiye igihe iwabo bitari bimeze neza, maze bakatwicira abantu, kuki bataryozwa iyo nyiturano mbi?”
Gatari avuga ko abo Barundi bagize uruhare muri Jenoside bazwi, igisigaye ari uko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashaka uburyo bwumvikana n’ubw’u Burundi abakoze ibibi bakabihanirwa.
Ku rundi ruhande, Gatari yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwubatse uru rwibutso, rwubatse na miliyoni zigera kuri 20, harimo n’umuganda w’abaturage.
Gatari ati: “Umwaka ushize, umuyobozi w’Akarere yari yatwemereye ko ubutaha tuzibuka urwibutso rwarubatswe. Turamushimira ko imvugo ye yabaye ingiro.
Turashima ko hanashyinguwe abitwaga abagwagasi bari baraguye mu karere ka Gisagara baturutse ino ahangaha”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|