Abarokotse Jenoside ku Cyivugiza barasaba abafite amakuru y’aho ababo baguye kuyatanga

Ku Cyivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 14 Gicurasi 2022 nibwo bibutse Abatutsi bazize Jenoside bari bahatuye, abitabiriye icyo gikorwa baboneraho gusaba abafite amakuru y’aho abishwe bajugunywe kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Mu 1994, Cyivugiza yabaye ihuriro ry’Abatutsi bahungaga ubwicanyi bwabakorerwaga mu bihe bitandukanye hirya no hino, barimo abahunze mu bice bya Gikondo, Biryogo n’ahandi nyuma y’urupfu rw’interahamwe yitwaga Katumba.

Leta ya Habyarimana ngo yateguye Cyivugiza nk’ahantu heza ho kurundanya impunzi z’Abatutsi zaturukaga hirya no hino, kugira ngo izabone uko ibarimbura biyoroheye bigizwemo uruhare n’abari interahamwe nkuru ku rwego rw’igihugu, bari bahatuye ndetse n’ingabo zari iza Leta y’icyo gihe.

Mu kiganiro umwanditsi w’ibitabo Yolande Mukagasana, umwe mu barokokeye ku Cyivugiza yagiranye na KigaliToday, yagaragaje ibimenyetso by’itegurwa rya Jenoside ku Cyivugiza ndetse n’uruhare rwa bamwe mu bari interahamwe nkuru, bashishikarizaga abandi bahutu kwica Abatutsi binyuze muri Radio RTLM, barimo Mwamini Espérance ndetse na Noël Hitimana.

Hari ibikontineli byari byarazanywe hagati y’aho Noël Hitimana wahoze ari umunyamakuru kuri RTLM yari atuye ndetse na Karera François wari burugumesitiri wa Nyarugenge mbere gato ya Jenoside, bari barabyise ‘Ibitunda Abahutu’. Babihashyize bagamije gutera ubwoba Abahutu ko Abatutsi bafite umugambi wo kubica bakabibatundisha.

Kuba hari abakidegembya hanze y’Igihugu ndetse badafatwa ngo baryozwe ibyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Cyivugiza, bituma abayirokotse batabasha gukira ibikomere by’umutima nk’uko byagarutsweho mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi ku Cyivugiza.

Muyango Sylvie, umwe mu barokotse Jenoside ku Cyivugiza, yagarutse ku bikomere abarokotse Jenoside bagendana nabyo umunsi ku wundi, by’umwihariko ibitagaragara aribyo bibashegesha mu rugamba rwo kwiyubaka, ahanini biterwa n’uko hari ababo bishwe batazi aho baguye, ari ho bahera basaba abafite amakuru kubafasha bakayabaha.

Yagize ati “Iki gihugu tugomba kucyubaka ngo cyeme, gusa ntibyashoboka tutabashije kumva ko ibikomere by’imbere muri twe byavuwe.”

Uhagarariye Umuryango ureberera inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka) ku Cyivugiza, yashimiye Inkotanyi zabarokoye. Yagaragaje uruhare rw’abaturanyi babi barimo abicanyi ruharwa nka Hitimana Noheli wa RTLM warangaga aho abatutsi bihishe akoresheje iyo Radio.

Hari kandi Karera François wayoboye Komine na Nyarugenge na Prefecture ya Kigali ngari, ndetse na Mwamini Esperance wayoboye ibitero bikomeye ku Cyivugiza, agashinyagurira abagore bagenzi be abica urubozo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka