Abarokotse Jenoside batuye mu Mudugudu wa Susa barizezwa kubakirwa
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, arizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Mudugudu wa Susa, mu Murenge wa Muhoza ubufasha bwa Leta bwo kubakirwa kuko inzu batuyemo zatangiye kwangirika.

Uwo mudugudu wa Susa urimo inzu zubatswe mu mwaka wa 2008 bivugwa ko zubatswe nabi kandi mu bihe by’imvura, ku buryo zimwe zamaze gusenyuka hakaba n’abamaze kuzivamo bacumbika ku baturanyi.
Izo nzu zagiye zangirika cyane ku nkuta aho zajemo umuswa uzicukuramo ibyobo, ndetse zigenda zinahomoka imbere n’inyuma, n’ibisenge birangirika dore ko ari n’inzu zitigeze zishyirwamo parafo.
Ubwo Kigali Today yasuraga abo baturage, yasanze hari abafite ibibazo byihariye gusumbya abandi ku buryo bakeneye ubutabazi bwihuse.
Urugero ni urw’umukecuru Kabaroza Speciose utuye muri uwo mudugudu wa Susa, umaze ibyumweru bibiri ku muturanyi mu nzu y’icyumba kimwe nyuma yo kuva mu nzu ye kuko yamaze gusenyuma.
Aravuga ko ubuzima bwo gucumbika butamworoheye dore ko iyo bwije abana be babiri bajya gushaka ahantu barara bakongera guhura n’umubyeyi wabo bukeye.

Aseka, ati “Munsanze muri geto (akazu gato), inzu yagize umuswa iranasenyuka, abayobozi b’akarere baransura banshyira kuri gahunda y’abazukakirwa. Ni yo mpamvu bansabye kuyivamo ngo itangwaho. Nubwo kuba muri geto bitoroshye nta cyo nshinja ubuyobozi kuko bufite ubushake bwo kumfasha”.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, avuga ko icyo kibazo bagikurikirana bagakora n’ubuvugizi, aho mu kubakira abo bafite ibibazo, bahera ku bafite ibikomeye cyane kurusha abandi.
Yavuze kandi ko nk’uwo mubyeyi ucumbikiwe n’abaturanyi, ikibazo cye kiza mu byihutirwa kugira ngo afashwe kubakirwa.
Uwo mukecuru Kabaroza, avuga ko nubwo afite icyo kibazo cyo kuba atari iwe, ashimira Leta idahwema kubazirikana ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukaba bwaramaze kumushyira ku rutonde rw’abazubakirwa vuba, ndetse ngo baba baratangiye ni uko byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.
Mu bandi bafite inzu zibateye impungenge kubera ko zashaje harimo Kalibusana Innocent, na we ugira ati “Izi nzu zubatswe mu mwaka wa 2008, ariko zubakwa nabi kubera ko hari mu gihe cy’imvura”.

Arongera ati “Impungenge dufite ni uko igihe icyo ari cyo cyose zishobora kugwa ku muntu, ntabwo zikomeye ku buryo itafari rimwe rivuyemo inzu yagwa.
Impungenge mu gihe cy’umuyaga, wumva inzu itigita ari nako igisenge kijya gusambuka ndetse n’inzu igakomeza guhomoka. Ni impungenge tumaranye igihe kirekire tukemera tugashinyiriza”.
Kalibusana avuga ko abayobozi mu karere bakomeje kubasura, gusa ngo ntihagire igikorwa, bakaba bafite icyizere ko bazubakirwa vuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko gahunda yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside isanzwe, akavuga ko uko ubushobozi bubonetse Leta ibubakira ikanabasanira inzu kugira ngo babashe gutura heza.
Nuwumuremyi yavuze ko uhuye n’ikibazo inzu igasenyuka mu buryo butunguranye bamufasha kubona aho kuba.

Agira ati “N’iyo inzu igize ikibazo umuturage tumushakira aho aba, tukamukodeshereza tukamufasha yaba afite uburyo bwo kubona aho acumbika agacumbika, ariko tugashaka n’uburyo yabona inzu ye, cyane cyane ko dukorana na Ibuka umunsi ku munsi.
Abo bafite inzu zishaje dufite gahunda yo kububakira kandi n’iyo tutahita twubaka bitewe n’uko ubushobozi bubonetse, ntibabura aho baba, twabafasha mu buryo bwose bushoboka”.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ohereza igitekerezo
|