Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ubwo bibukaga ku nshuro ya 29, bagaragaje ko hakiri imbogamizi bahura na zo bifuza ko zakemurwa zirimo kubakirwa ikimenyetso (monument) cyashyirwaho amazina y’ababo bishwe, kongera amafaranga y’ingoboka agenerwa abarokotse n’ibindi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yitabiriye ijoro ryo kwibuka
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yitabiriye ijoro ryo kwibuka

Ni igikorwa cyatangiye mu ijoro ryo kwibuka tariki 8 ndetse n’umunsi w’ibiganiro wabimburiwe no gushyira indabo ahashyinguye ababo ku rwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali. Bagaragaje ko bafite imbogamizi nyinshi bityo bakifuza ko zavugutirwa umuti, tariki 9 Gicurasi 2023.

Umwe mu babyeyi waganiriye na Kigali Today wafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside, icyo gihe akaba yari atwite inda y’ukwezi kumwe agaterwa SIDA ndetse n’umwana akayivukana, yagaragaje ko ubwo bumuga butaborohera bitewe n’akato bahabwa kuko umukobwa we bakomeza kumubenga iyo bamenye icyo kibazo.

Depite Edda Mukabagwiza ari mu bitabiriye kwibuka mu Murenge wa Nyakabanda
Depite Edda Mukabagwiza ari mu bitabiriye kwibuka mu Murenge wa Nyakabanda

Mu bindi yavuze ni uko Leta yabafasha kongera amafaranga y’ingoboka. Ati “Duhabwa ibihumbi 12 ku kwezi, ugendeye ku isoko ririho ubu ntibikunda. Nyaguramo ibiro bine by’ibishyimbo, ntacyo kubitekesha, ntacyo kubirisha kandi tugomba kurya neza bitewe n’uko ndi ku miti igabanya ubukana, imiti y’i Ndera kubera umutwe udakira, mbese amafaranga ntahagije”.

Muri Nyakabanda bibutse abagore n’abakobwa mu gihe cya Jenoside bafashwe ku ngufu, bamwe bagaterwa ibisongo mu myanya y’ibanga.

Undi musaza watanze ubuhamya yagize ati “Mfite ubumuga natewe na Jenoside, nta menyo mfite, intoki baraziciye barandashe, nta nzu yo kubamo ni ugukodesha. Mu by’ukuri dukeneye kwitabwaho mu buvuzi ndetse tugahabwa n’amacumbi byadufasha”.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Yvonne, ashima ibimaze kugerwaho mu myaka 29 ishize ariko akavuga ko hakiri n’urugendo rw’ibikeneye gukorwa. Ati “Leta yaradufashije bamwe bariga babona akazi ariko hari n’abatarakabona. Dufite ababyeyi badafite amacumbi, abayafite akeneye gusanwa ndetse kandi turifuza ko hano twakubakirwa urukuta rwashyirwaho amazina y’abacu bishwe muri Jenoside”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere, Nshutiraguma Esperance wari muri iki gikorwa yavuze ko hari ikiri gukorwa ku byifuzo by’abarokotse Jenoside cyane ko ari n’ingenzi. Ati “Mu by’ukuri ibi bibazo turabizi ndetse biri gushakirwa umuti yaba ibijyanye n’amacumbi akeneye gusanwa, kubaka amashya, gahunda y’ubuvuzi, ndetse n’amafaranga y’ingoboka. Ikindi hatagize igihinduka, urukuta ruzashyirwaho amazina y’Abatutsi biciwe muri Nyakabanda, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaba rwarabonetse”.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere

Mu Murenge wa Nyakabanda hiciwe Abatutsi bari hejuru ya 800, hakabamo 600 bizwi aho baguye, n’abandi bitaramenyekana aho baherereye ari na ho bahera basaba ababigizemo uruhare gutanga amakuru maze bakabasha gushyingura ababo mu cyubahiro.

Mu gihe cya Jenoside, tariki 8 n’iya 9 Gicurasi 1994 muri Nyakabanda hishwe Abatutsi benshi, nyuma y’uko uwari warigize Konseye Nyirimanzi Gregoire asohoye itangazo abwira Abatutsi bihishe gusohoka bakigaragaza, kuko icumu ryunamuwe kandi nyamara ngo yari amayeri yo kubatsemba.

Bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo ababo
Bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo ababo
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Rukemampunzi Jean Claude
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Rukemampunzi Jean Claude
Umuhanzi Bonhomme yaririmbiye abitabiriye iki gikorwa
Umuhanzi Bonhomme yaririmbiye abitabiriye iki gikorwa

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka