Abarokokeye Jenoside kwa Gisimba baramagana igitabo kigoreka amateka y’ibyahabereye

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahazwi nko kwa Gisimba mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, baramagana igitabo cyanditswe na Jean François Gisimba uzwi ku izina rya ‘Sukuma’ kivuga ku byahabereye.

Bamwe mu barokokeye kwa Gisimba basaba ko igitabo cyanditswe kivuga ku byahabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyahagarikwa
Bamwe mu barokokeye kwa Gisimba basaba ko igitabo cyanditswe kivuga ku byahabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyahagarikwa

Ni igitabo cyitwa ‘Là où il y a de l’Amour, il y a de la Place’, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ahari urukundo haba hari umwanya.

Bimwe mu bikubiye muri iki gitabo cyanditswe na Jean François Gisimba biciye mu nzu y’ibitabo yitwa Oasis, ngo biranduza isura ndetse n’icyubahiro bya Gisimba Mutezintare Damas witiriwe kiriya kigo, wanatorewe kuba umurinzi w’igihango, kubera ibikorwa by’indashyikirwa byo kurokora Abatutsi basaga 500 bahigwaga muri Jenoside ya 1994.

Mu gice cya nyuma cy’intangiriro y’igitabo havuga ko handitswe byinshi hanavugwa byinshi, ku byabaye by’ukuri muri icyo kigo, ariko ngo si ko byose ari ukuri, aho umwanditsi avuga ko ari yo mpamvu yafashe umwanya ngo yandike, ari na ho abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kwa Gisimba bahera bavuga ko uwo mwanditsi ibyo yanditse atari ukuri.

Bimwe mu bice bitavugwaho rumwe n’abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kwa Gisimba, ni igice cya mbere ndetse n’icya gatatu, kuko bavuga ko umwanditsi yitaka ubwe n’ibimuri iruhande, ahubwo akagaragaza ko Damas Gisimba wabarokoye, yabaga adahari ku buryo ibyo avugwaho atari byo, ahubwo byakozwe n’umwanditsi wabafashije kubona ibyo kurya, ibyo kunywa, ndetse akanabarokora.

Ikindi ni uko mu mpapuro 142 zigize igitabo, hagaragaramo gusa ibintu byakozwe kuva tariki 28 Kamena kugeza tariki ya 01 Nyakanga 1994, ari byo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashingiraho bibaza igituma atifuje kwandika ku byakozwe mu yindi minsi.

Laetitia Gahongayire, umwe mu barokokeye kwa Gisimba, avuga ko yahungiye mu kigo cyo kwa Gisimba tariki 08 Mata 1994, kandi ngo kugira ngo Damas Gisimba agirwe Umurinzi w’Igihango, abaharokokeye babigizemo uruhare.

Ati “Kuki tutavuze ko ari Sukuma wadufashije kugira ngo turokoke? Ku itariki 01 Kamena nibwo umuryango wanjye bawishe, ngaruka hano mu kigo. Jean François ni we nahuye na we ndamubwira nti nari nje kugira ngo mumpe ubuhungiro kuko mu rugo barabishe barabamaze. Yanze kunyakira arambwira ngo ninsubireyo, arangije ambwira ijambo rinkomeretsa, ngo Interahamwe zirimo kwica nta n’umwe tutaziranye ningende bandongore”.

Si Gahongayire gusa warokokeye kwa Gisimba uvuga ko Jean François ashaka kwiyitirira ibikorwa bya mukuru we kandi ntacyo yabafashije, kuko na Pierre Nsengimana avuga ko yashatse kumwicisha.

Ati “Twebwe ku bwacu tubabazwa no kubona yandika igitabo, avuga ko yakijije abantu kandi nta kintu yatumariye. Yigeze kuzana na Kigingi na Kibaya abashoreye baramubaza bati turashaka Abatutsi bari hano, arababwira ngo nta Mututsi n’umwe usigaye hano uretse Pierre, barabaza ngo Pierre ari hehe, abakobwa barimo Sharita baravuga ngo baraye bamujyanye ntawuri hano”.

Akomeza agira ati “Sukuma uvuga ngo yakijije abantu yabakijije bwahe ahubwo iyo tuza kuba ari we dusanga aha nta n’umwe wari kurokokera hano, ariko kuri iki gitabo kubona yaragiye kucyandika avuga ko yadukijije, ntagire umuntu n’umwe warokokeye muri iki kigo agisha inama ngo tumwibutse ibyo yaba yaribagiwe, turasaba ngo mutuvuganire kiriya gitabo ntabwo tugikeneye, muvuga Rusesabagina, we arenze Rusesabagina”.

Umugore wa nyakwigendera Pierre Mugabo witwa Immaculée na we warokokeye kwa Gisimba ati “Bareke gucuruza Jenoside bashaka amafaranga, agurishe ibitabo avugamo ibintu abeshya, ahubwo muturebere uburyo byagenda kugira ngo iki gitabo gihagarare kireke kugurishwa, kuko ibirimo ari ibinyoma”.

Mugenzi we witwa Geneviève na we warokokeye kwa Gisimba ati “Amapaji ya mbere iyo uyasomye uravuga uti ibi bintu byanditswe n’umuvandimwe w’umuntu avuga undi muvandimwe? Kuko atari n’umuvandimwe, ari n’umuturanyi, ibintu Jean François yanditse ntabwo yari akwiye kubyandika. Jyewe mbona ari ugupfobya Jenoside, kwiyitirira ibintu utakoze”.

Damas Gisimba avuga ko yababajwe cyane n'ibinyoma byamwanditsweho
Damas Gisimba avuga ko yababajwe cyane n’ibinyoma byamwanditsweho

Damas Gisimba wagizwe Umurinzi w’Igihango kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi bahungiye mu kigo kizwi nko kwa Gisimba, avuga ko yatunguwe n’uburyo murumuna we yamwanditseho nabi amusebya avuga ko ntacyo yamariye abahahungiye.

Damas ati “Kwandika ni byiza ariko ukandika uvuga ukuri, unerekana ibimenyetso nyabyo, kuko si igitabo kivuga ku bintu by’urukundo, ni igitabo kizasomwa n’abana b’u Rwanda b’iki gihe n’abavuka, Jenoside ni amateka atazasibangana mu Rwanda, ni byiza kugira ngo n’abana bacu bavuka basome ikintu kibubaka, kugira ngo bazabe Abanyarwanda beza. N’iyo Jenoside itazasubira, ni cyo kintu cyambabaje kuko ndashaka ukuri, ikintu kizafasha Abanyarwanda aho kubica”.

Jean François Gisimba wanditse igitabo ni murumuna wa Damas Gisimba. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyamakuru mu cyahoze ari ORINFOR, kuri ubu akaba asigaye atuye mu gihugu cy’u Budage.

Ikigo cyo kwa Gisimba kizwiho ibikorwa byo gufasha abana b’impfubyi, cyafunguwe ku mugaragaro tariki 03 Kanama 1990, muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakaba hararokokeye abarenga 500 bose bavuga ko babikesha Damas Gisimba ari we nyiri icyo kigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka