Abarokokeye i Rukara bababazwa n’uko ababiciye batorotse ubutabera

Mfitimfura Emmanuel umwe mu barokokeye muri Kiliziya ya Karubamba avuga ko ababazwa n’uko abari ku isonga muri Jenoside yakorewe mu cyahoze ari komini Rukara batahanwe kuko batorotse ubutabera.

Mfitimfura mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari umwalimu ku ishuri ribanza rya Rwimishinya mu cyahoze ari komini Rukara ari na ho avuka.

Avuga ko mu mwaka wa 1990, urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Abatutsi bafashwe bajya gufungirwa kuri komini ndetse harimo n’abavandimwe be.

Avuga ko icyo gihe babujijwe kugenda ku magare bajya mu kazi kuko ngo agendwaho n’Inyenzi. Ikindi ni uko mu nzira ngo hashyizwe bariyeri yari iriho abahutu b’i Rwimishinya uhanyuze akabazwa ibyangombwa.

Ati “Hagati ya Rwimishinya na Rukara hari bariyeri yabagaho abahutu ba Rwimishinya, warahageraga bakakubaza ibyangombwa Umututsi agashyirwa ku ruhande, byakorwaga buri munsi nkibaza nti ese ubu irangamuntu yajye bazi ko yahindutse cyangwa jye nahindutse Umuhutu?”

Akomeza agira ati “Kudushyira ku ruhande kandi bazi ko tujya kubigishiriza abana babaga bashaka kubanza kutubwira amagambo mabi adutesha agaciro ariko nyine turabimenyera kuko twabibwiwe kera tukiga natwe”.

Muri icyo gihe ngo mu barimu hatangiye kuzamo urwikekwe kuko ngo amasaha y’akaruhuko gato, hari abarimu b’abahutu wasangaga baremye agatsiko ariko ngo hakaba n’abandi ubona badahuje na bo ibitekerezo.

Mfitimfura avuga ko ku itariki ya 06 Mata 1994 baraye bamenye ko indege ya Habyarimana yaguye ariko ngo bumva ntacyo bivuze kuko batumvaga ko gupfa kwe byatuma hari abicwa.

Nyamara ariko ngo ku itariki 07 Mata 1994 bakomeje kugira ubwoba bituma barara hanze bicungira umutekano ariko icyo gihe ngo hari bamwe mu Bahutu bararanye.

Tariki ya 08 Mata 1994 ngo nibwo yabonye abantu baturuka hirya no hino harimo abavaga i Murambi bajya kuri Kiliziya ya Karubamba kuhashaka ubuhungiro.

Itariki ya 09 Mata ngo nibwo abo mu muryango we nabo bari baragiye ku Kiliziya bamutumyeho kubasangayo kugira ngo aticwa kuko we yari yarasigaye mu rugo.

Uwo munsi ngo nibwo uwari Burugumesitiri wa komini Rukara, Jean Mpambara, yaje kuremesha inama izo mpunzi zari kuri Kiliziya ngo arabahumuriza ababwira ko abarindira umutekano.

Agira ati “Nka saa saba nibwo yaje ari kumwe n’abapolisi n’abajandarume atubwira ko duhumura aturindira umutekano. Abari bahunganye amatungo bamusabye ubufasha bw’amazi y’inka ababwira ko mu kanya ibibazo byose dufite bikemuka aragenda”.

Uwo mugabo avuga ko Burugumesitiri akigenda ngo Interahamwe zahise ziza na bo bagenda bazisatira kugira ngo zitagera mu bana n’abagore. Ngo zahise zibateramo gerenade abantu 12 bahita bahagwa ndetse Mfitimfura nawe arakomereka.

Avuga ko Interahamwe zahise zitwara ya matungo cyane inka n’indi mitungo zijya kuyarya no kugabana imitungo bituma iminsi ibiri yakurikiyeho zitagaruka kubica.

Yongeraho ko ku mugoroba wa tariki ya 12 Mata 1994 ari bwo ngo haje uwari Burigadiye wa komini ararasa bisa nko guhamagara Interahamwe kuko zahise ziza zitangira kwica abantu bari bihishe muri Kiliziya n’ahandi mu kigo cy’abapadiri.

Avuga ko uretse abatemaguwe, gukubitwa impiri bitaga ntampongano y’umwanzi, guterwa amacumu, ngo Abatutsi bari barahungiye muri Kiliziya ya Karubamba banatwikishijwe lisansi.

Itariki ya 13 Mata 1994 ngo interahamwe zagiye kwica abari kwa muganga i Karubamba harimo abarwayi n’abandi bari bahahungiye kimwe n’inkomere zari zakomerekeye mu Kiliziya.

Ku itariki ya 14 Mata 1994 nibwo ngo Interahamwe ziri kumwe n’abasirikare bagarutse ku manywa kurangiza abasigaye hifashishwa imbunda na gerenade kuko urugi rwa Kiliziya rwari rwafungishijwe imibiri y’abishwe mbere babura uko binjiramo.

Itariki ya 15 Mata 1994 na none ngo interahamwe zagarukanye n’abasirikare, bazifasha gukingura urugi, Abatutsi bari bakiri bazima batwarwa hanze ya Kiliziya.

Mfitimfura ngo interahamwe zaramubonye zibwira abasirikare ko ari we uvugana n’Inkotanyi bituma abasirikare bamutwara ku ruhande kubimubaza ariko bisoza batamwishe ahubwo bigendeye kuko batinye kurasa.

Ati “Baje nka saa munani, nijye wasohotse mbere interahamwe zari zinzi kuko nari mwalimu ziriyamirira ngo mfite Radio mvuganiraho n’Inkotanyi. Abasirikare banshyize ku ruhande bambajije ndabahakanira, umwe agiye kundasa mugenzi we amubwira ko atarasa kuko byakumvikana, bansigira interahamwe baragenda”.

Interahamwe ngo yagiye kumukubita umuhoro mu ijosi arawukwepa ufata ubusa asubira mu Kiliziya nazo zigira ubwoba ziragenda kuko ngo zari nkeya izindi zari zamaze guhunga byongeye abari bakiri bazima ngo bazirwanyije bakoresheje amabuye.

Bukeye bwaho ku wa 16 Mata 1994 mu gitondo ngo nibwo babonye Inkotanyi zirabahumuriza, zibizeza ko batagipfuye, inkomere zijyanwa kwa muganga i Gahini.

Avuga ko umwihariko wa Jenoside i Rukara ari uko Abatutsi barenga 8,000 mu minsi itatu gusa ndetse no kuba barishwe n’interahamwe ziturutse i Gahini zikaza gutanga ubufasha ku z’i Rukara no kuba mu babishe harimo abasikare, abapolisi n’abajandarume.

Intwaro zakoreshejwe harimo imihoro, ntampongano y’umwanzi, amacumu, imyambi, gerenade n’amasasu.

Mfitimfura Emmanuel avuga ko n’ubwo babonye ubutabera nyuma ya Jenoside ariko na none bababazwa no kuba abari ku isonga mu bwicanyi bw’i Rukara batarabonetse ngo nabo bahanwe.

Agira ati “Ubutabera bwarabonetse Gacaca yarakoze bamwe baracyafunze abandi barangije ibihano barataha turabanye neza. Hari abemeye ibyaba babisabira imbabazi ariko na none abari ku isonga batorotse ubutabera bari mu bihugu byo hanze biratubabaza kuko batabonetse nabo ngo bahanwe”.

Abari ku isonga mu bwicanyi bw’i Rukara by’umwihariko i Karubamba ni Burugumesitiri Mpambara Jean wagizwe umwere mu mwaka wa 2006 n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR.

Hari Mujyambere Paul mwene Birame wari umubaji bikekwa ko yaba ari muri Kenya cyangwa Uganda.

Nyirahuku François wari ukuriye CDR muri komini Rukara, Ngabonziza Frédéric wari asisita Burugumesitiri, Rujiguri wari Burigadiye n’abandi batazwi iyo baherereye.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rw’i Rukara ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 8,703.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka