Abarokokeye i Ngoma (Kibungo) bashima Inkotanyi kuko ari zo bakesha ubuzima

Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu cyahoze ari Kibungo, Philibert Ruhezamihigo, avuga ko iyo uvuze Inkotanyi uba uvuze ubuzima kuko ari zo zabagaruriye icyizere cyo kubaho.

Uyu ni Ruhezamihigo Philibert wavuze mu izina ry'abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro i Ngoma
Uyu ni Ruhezamihigo Philibert wavuze mu izina ry’abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro i Ngoma

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021, ubwo bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura imibiri icyenda y’Abatutsi bazize Jenoside iheruka kuboneka aho yari yarajugunywe.

Imibiri itanu yabonetse mu Murenge wa Kibungo, itatu iboneka mu Murenge wa Remera naho undi umwe uboneka mu Murenge wa Rurenge.

Ruhezamihigo Philibert wavuze mu izina ry’abafitemo imibiri y’ababo yashyinguwe, yavuze ko bibabaje kuba imyaka 27 ishize bagishyingura ndetse hakiri n’indi mibiri itaraboneka.

Yavuze ko abacitse ku icumu icyo bifuza ku babahekuye ari ukubereka aho iyo mibiri iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yavuze ko kuba imyaka 27 ishize bagishyingura bigaragaza ko imbabazi Leta yatanze ku babahekuye, abantu bakwiye kwirega bakemera ibyaha ariko bakanerekana aho bajugunye imibiri y’abo bishe.

Yavuze ko abacitse ku icumu bahora bifuza ko imibiri ikiri ku misozi yagaragazwa igashyingurwa mu cyubahiro mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe n’abicanyi.

Ruhezamihigo avuga ko inzibutso za Jenoside ari ikimenyetso cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bityo abirirwa ku mbuga nkoranyambaga bayihakana bakanayipfobya, izi nzibutso zibanyomoza.

Ati “Izi nzibutso n’ibihumbi by’Abatutsi bazishyinguwemo ni ikimenyetso cy’uko Jenoside yabaye kandi zinanyomoza abirirwa ku mbuga nkoranyambaga bayihakana bakanayipfobya.”

Yavuze ko n’ubwo umugambi w’Interahamwe na Leta y’abagizi ba nabi kwari ukurimbura Umututsi ariko Imana itabyemeye bo bararokoka.

Yashimiye cyane ingabo zahoze ari iza RPA kuko ngo zakoreshejwe n’Imana zikabarokora.

Abafite ababo bashyinguwe babaherekeje mu buryo bubahesha icyubahiro
Abafite ababo bashyinguwe babaherekeje mu buryo bubahesha icyubahiro

Abarokotse Jenoside mu Karere ka Ngoma ngo iyo bumvise Inkotanyi bumva ubuzima kuko ngo mu gihe cya Jenoside ubuzima bwari bwahagaze ariko zirabubagarurira.

Yagize ati “Ubundi iyo uvuze Inkotanyi ku mugani wa wamuhanzi Bonhomme, twe twumva ubuzima kuko bwari bwahagaze ariko zitugarurira ubuzima n’icyizere cyo kongera kubaho, abana b’impfubyi bariga, abapfakazi n’incike, igihugu cyubaka ubuzima bwabo.”

Ruhezamihigo Philibert avuga ko bazakomeza kuzirikana ineza igihugu cyabahaye kandi iyo neza izakomeza gutera imbere uko igihugu kibona ubushobozi.

Abashyizwe mu majwi bagize uruhare rukomeye cyane mu kwica Abatutsi muri ibyo bice harimo abari abategetsi bayobowe na Col Rwagafirita ukomoka mu Murenge wa Remera wari waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko Jenoside yatangira akongera agasubira mu kazi.

Col Rwagafirita ngo Abanyakibungo baramwumviraga cyane dore ko bari baranamuhaye izina rya Kimenyi wari Umwami w’i Gisaka.

Harimo kandi Renzaho Tharcisse na we w’i Remera uyu ngo akaba yaranize mu mashuri ya gisirikare ibintu byo guteza imvururu. Mugenzi Justin we ngo yabanje kubareshya ashinga ishyaka rya PL rigamije kurwanya ibitekerezo by’irondabwoko bya MRND ariko nyuma ngo arabagambanira.

Hari kandi Mugiraneza Prosper wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta na Kabagema wari visi perezida wa kabiri w’ishyaka rya MRND.

Kuri Komini 11 zari zigize Intara ya Kibungo, ba Burugumesitiri bose bakoze banashishikariza abaturage kwica Abatutsi uretse uwari Burugumesitiri wa Komini Rukira wabyanze bakamwica.

Hari kandi ngo Interahamwe zikomeye kandi zavugaga rikumvikana nka Cyasa na Murwanashyaka.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basaga 25,000 hakaba hiyongereyeho abandi icyenda bashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 25,000
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 25,000
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka