Abarokokeye i Mukarange ntibazibagirwa itariki ya 12 Mata

Abarokokeye kuri Kiliziya ya Mukarange mu Karere ka Kayonza bavuga ko tariki ya 12 Mata 1994 itazasibangana mu mitima yabo kuko aribwo biciwe abavandimwe, ababyeyi, inshuti na bo barababazwa bikomeye.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange rubitse imibiri y'Abatutsi 8,763 bishwe muri Jenoside
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange rubitse imibiri y’Abatutsi 8,763 bishwe muri Jenoside

Masengesho Winfrida Jenoside yatangiye afite imyaka 15 y’amavuko. Avuga ko ku cyumweru tariki 10 Mata yavuye iwabo mu rugo bahunga igitero cy’abaje kubatwikira bahungira kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange.

Kuwa 11 ngo haje igitero kiyobowe n’abajandarume na burugumesitiri wa komini Kayonza Senkware Celestin n’abandi baza bababwira ko kubarindira umutekano ariko ngo mugusubirayo bagiye bateye gerenade mu kigo cy’abapadiri aho abantu bari bahungiye.

Ku mugoroba ngo bagarutse biyoberanyije batega za gerenade impande z’ikigo zose ndetse umubyeyi wari usohoka umwana kwihagarika baramurasa n’abana be 2 bahita bapfa.

Masengesho Winfrida avuga ko iryo joro abantu baraye bahangayitse bikomeye kuko bari bamaze kubona ibimenyetso by’uko bagiye kwicwa.

Ati “Kuwa 12 mugitondo itariki ikomeye cyane, itariki tutazibagirwa mu buzima bwacu, njya nsetsa abantu y’uko mbasha kwibagirwa itariki navukiyeho atari ukuyoberwa itariki yanjye y’amavuko wenda ikaba yancaho kuriya abantu bakora anniversaire (Ibirori) ikancaho ikarangira ariko 12 ntishobora kuncaho, sinshobora kuyibagirwa buriya hari impamvu.”

Saa kumi n’imwe z’igitondo kuwa 12 ngo abicanyi baraje batangira gutera gerenade mu gipangu cya kiliziya aho abantu bari bahishe benshi barapfa ariko abicanyi basa n’abahagazeho gato.

Ubwo ariko ngo mu ijoro ryo kuwa 11 Mata, Padiri Joseph Gatare ngo yasohokanye n’abasore ndetse n’abagabo bakiri bato barara inyuma y’igipangu kugira ngo bakumire abicanyi ntibabashe kwinjiramo bakica benshi.

Undi mupadiri wari wasigaye mu kigo imbere Munyaneza Bosco wari umuhutu ngo yaraye ahumuriza abantu, igitero cya mugitondo kuwa 12 gihosheje, asaba abadafite ubwoba gusohoka mu gipangu bakajya hanze bagashaka amabuye bagahangana n’ibitero.

Ngo bagerageje guhangana n’Interahamwe ariko zibarusha imbaraga kuko zari zifite gerenade n’imbunda z’abajandarume barongera basubira mu gipangu imbere.

Interahamwe zari ziyobowe na Ngabonzima Augustin, uwitwaga Didace n’izindi nterahamwe zikomeye z’abacuruzi bakoreraga mu mujyi wa Kayonza, Senkware Celestin wari burugumesitiri babasaba gusohoka mu gipangu ko ntacyo babatwara.

Padiri Bosco Munyaneza ngo yahise yiyemeza gutakambira izo nterahamwe ariko barangay ahubwo baba ariwe baheraho bica kuko yanze kwitandukanya n’Abatutsi.

Agira ati “Padiri Bosco yarabegereye arababwira ati “Ko mwari abakirisitu banjye, ko mwari intama zanjye, mwababariye bagenzi banyu koko, murabahora iki, babakoreye iki, ni iki cyabahinduye imitima aka kanya koko, arabatakambira nk’ubigisha ariko baranga.”

Interahamwe ngo zasabye Padiri gusohoka agasiga abamuhungiyeho nawe arabyanga umwe muri bo ahita amurasa.

Ati “Baramubwiye ngo wowe Padiri uri umuntu wacu ntacyo tugutwara, ahubwo sohokamo, va muri abo bantu ntabwo tukwica ntidukeneye kubona amaraso yawe. Nawe yabasubije ko bitashoboka kuko aribo ari abe kandi natwe turi abe, niba mwumva mudashobora kugirira jyewe nk’uko mumpendahenda ngo nsohoke, mubabarire kubwanjye nk’uko mungiriye impuhwe n’intama zanjye ndapfana nazo. Bahita bamurasa mu isasu mu gituza arapfa.”

Masengesho Winfrida avuga ko bamaze kwica Padiri Munyeza Bosco bahise batangira gusoma lisiti z’abagomba kwicwa bahera kuri Nyabutsitsi wari umwarimu n’abandi dukurikiraho.

Masengesho kubera ko ngo iwabo bari baturanye na Ngabonzima ngo yasohotse amusaba imbabazi undi amukubita urushyi bagenda bamuhererekanya kugera mu nzu yari imbere y’igipangu cy’abapadiri aho biciraga abantu.

Agezemo ngo yakomeje kurira, bamusohoramo asubizwa hanze n’abavandimwe be, bageze hanze ngo bakiriwe na Karegeya n’umuvandimwe we Emmanuel, Interahamwe ziri hanze ngo zakomeje kumwakurana baramutema agwa hasi.

Avuga ko yongeye kumenya ubwenge mu mugoroba Interahamwe zimaze gutaha, abyuka mu mirambo ajya gushaka aho kwihisha.

Yakomeje kwihishahisha n’ibikomere aza kwisanga ku kigo nderabuzima cya Mukarange naho ahakurwa n’umuntu wagiye kumuhisha iwe abandi bari kumwe bamaze kwicwa n’abasirikare ba Habyarimana.

Aho ngo niho Inkotanyi zamusanze na bagenzi be bajyanwa kuvurirwa i Gahini.

Masengesho ashima Imana n’Inkotanyi kuko zamukuye mu menyo y’abishi.

Ati “Nshimira Imana kuko niyo yabikoze kugira ngo turokoke, Imana yadukuye hariya hantu mu mihoro ikomeye cyane, mu maraso menshi niyo yabikoze, yemwe nkashimira n’Inkotanyi kuko zemeye kuba umuyoboro w’Imana kugira ngo dukire nizo zadukuraga hirya no hino mu mirambo zikatujyana aho bagomba kutuvurira.”

Msengesho nyuma ngo gusubira mu ishuri ariga asoza amashuri yisumbuye ariko ari uguhatiriza kuko yumva ntacyo yigira cyane ko yari asigaranye na musaza we umwe gusa.

Akazi ka mbere yabonye k’ubwarimu yabonye ngo umushahara we yubatsemo inzu iwabo kugira ngo babone aho kuba kuko izindi abicanyi bari barazisenye.

Nyuma ngo yaje gukomeza kaminuza arangiza ikiciro cya kabiri mu ishami ry’uburezi n’imitekerereze ya muntu ( Psycopedagogie).

Kuri ubu ni umucuruzi mu mujyi wa Kigali ariko akaba akunze no guhugura cyane abagore uburyo bakwikura mu buzima bubi bakiteza imbere ariko bashyira imbere kubana neza kandi bafatanyije.

Masengesho Winfrida ngo hari ibintu 2 yifuza kuzava ku isi abonye Imana nibimukundira.

Icyambere ngo yifuza gukora mu ntoki za Perezida wa Repubulika akamushimira no kubona amahirwe yo kwigisha abantu.

Ati “Mba numva ntazapfa ntakoze mu ntoki za muzehe ngo musuhuze mubwire nti warakoze gusa, mba numva rimzwe nzabigeraho mushimira nkamubwira byonyine ngo warakoze, nkamubarira amateka nkamubwira nti warakoze”.

“Ikindi njya mvuga numva nabona amahirwe nkigisha abantu, nkababwira aho umuntu aba yaravuye ko tugomba kubirenga tukubaka igihugu cyacu, tukacyubaka neza, tukabana mu mahoro, nta mwiryane kuko nasanze n’ubundi nta nyungu, abantu bacu barapfuye bapfa nabi ariko nabo hari abo batakaje benshi muri izo nzira bahunga, abandi basaziye muri gereza abana babo nabo bafite ipfunwe, nta nyungu babonye, niyo mpamvu bashatse bose bakwicuza tukabana mu mahoro, tube umwe.”

Masengesho Winfrida ariko nanone ababazwa no kuba abamwiciye imiryango ntawamusabye imbabazi.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko abantu bayoboye ubwicanyi mu byahoze ari amakomini agize aka karere, burugumesitiri wa Rukara witwaga Mpambara Jean, uwa Kayonza Senkware Celestin, muri Kabarondo hari Ngenzi na Barahira, segiteri Bisenga muri komini Kigarama hari Interahamwe zatojwe na Rwagafirita zitwaga Simba Batallian ariko ku mutwe wabo hari Gatete Jean Baptiste wari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’umuryango.

Intwaro zakoreshejwe ngo ni ibisongo, amacumu, nta mpongano y’umwanzi, imiheto, gerenade n’imbunda z’abasirikare n’abajandarume ndetse n’abari baravuye mu gisirikare mubari mu baturage.

Imibiri myinshi itaraboneka ngo yajugunywe mu mu migezi n’ikiyaga nka Muhazi ndetse n’ibyuzi nka Ruramira ubu cyagomorowe hakaba hamaze kubonekamo imibiri 88.

Akarere ka Kayonza gafite inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi 7, zose zibitse imibiri y’Abatutsi 26699.

Ahiciwe Abatutsi benshi akaba ari kuri Kiliziya gatolika ya paruwasi ya Mukarange na kiliziya gatolika paruwasi ya Karubamba mu cyahoze ari komini Rukara.

Abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza bakaba bifuza ko Leta yabafasha ababamariye imiryango bari mu bihugu byo hanze bakurikiranwa bakaryozwa ibyaha bakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka