Abarokokeye i Kiziguro bafite ubuhamya bukomeye
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, avuga ko mu cyahoze ari komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, Jenoside yateguwe kera ndetse iranageragezwa mu 1990 ubwo bamwe mu Batutsi bajyanwaga i Byumba bakicirwayo batwitswe mu gihe cy’ibyitso.

Avuga ko Jenoside yageragerejwe bwa mbere muri Rwankuba aho Gatete avuka,ubu ni mu murenge wa Murambi. Icyo gihe Abatutsi birwanyeho ariko biza kurangira bahungiye i Kiziguro, abenshi barakomereka ndetse umukecuru witwa Mukacyoya aricwa, abagore bakorewe ibya mfurambi.
Muri Mata 1994 Gatete wari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’umuryango, yaje kugaruka i Murambi aho anyuze hose agasiga abwiye Interahamwe gutangira ubwicanyi, ari byo bitaga gukora.yari kumwe na Burugumesitiri Mwange Jean de Dieu n’abandi bicanyi benshi.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, yagize ati “Gatete mu 1994 yari umuyobozi muri Minisiteri y’Umuryango gusa sinzi icyo yayoboraga. Yaje kugaruka i Murambi muri Mata 1994, hayoborwaga na burugumesitiri Mwange Jean de Dieu, aho Gatete yanyuraga yasigaga ategetse Interahamwe kwica ageze iwabo Rwankuba ho birakomera, kugeza azanye n’abasirikare barasa Abatutsi bari bagerageje kwirwanaho.”
Sibomana Jean Nepomuscene na we ubwe warokokeye muri Kiliziya Gatolika ya Kiziguro, avuga ko kuwa 07 Mata 1994, aribwo we n’umuryango we bageze mu kiliziya bavuye i Rwankuba bizeye ko Interahamwe zitatinyuka inzu y’Imana.

Ngo bahageze basanze abandi bantu benshi kandi bakomeje no kuza baturutse hirya no hino bamwe bari muri kiliziya, kwa muganga abandi mu gikari cyayo no mu mazu y’Abapadiri ariko bazengurutswe n’urukuta rw’amatafari rwa Paruwasi.
Aho ku kiliziya ariko ngo harimo abajandarume bamburaga uhunze wese igikoresho cyo kwirwanaho, bakagenzura inzugi, bagaha amakuru abicanyi, ni na bo bakinguriye Interahamwe zikinjira bitazigoye, igihe cyo kwica kigeze.
Itariki 10 Mata mu gitondo cya kare ngo abapadiri, Yakobo wakomokaga muri Espagne wanageragezaga gushyikirana n’abashakaga kubica ngo babagirire impuhwe na mugenzi we w’Umurundi witwa Mbyariyehe N. Jean Pierre ngo bafashe imodoka barigendera bababeshye ko bagiye kubashakira ibiribwa i Rwamagana ntibagarutse.
Agira ati “Ndabyibuka abantu barabinginze ngo batadusiga baranga ariko cyane uwo Mbyariyehe N. Jean Pierre, impunzi y’umurundi yo muri 1972 we yari nk’Interahamwe yabonaga batinze kutwica, baragiye nuko tubona ko ibintu bihindutse.”
Ngo bamaze kugenda hahise haza abasirikare bari bamaze gutsindwa urugamba mu Mutara bayobowe na Major. Nkundiye wahoze ayobora abarinda Habyarimana, binjira mu gipangu cya kiliziya baragota ahantu hose.
Bigeze saa tatu z’amanywa ngo abo basirikare binjiye mu kiliziya Abajandarume bari barimo barasohoka batangira kubaza indangamuntu no gusaka cyane, bikangaga ko harimo abasirikare b’Inkotanyi.
Nyuma nka saa yine nibwo ngo hinjiyemo Interahamwe zitangira kwica abantu mu kiliziya, hanze yakiliziya n’abari ku bitaro bya Kiziguro. Bicaga bakoresheje intwaro Gakondo, imihoro, amahiri, n’izindi nk’uko bari baratojwe.
Mushayija Dieudonné warokokeye mu cyobo kiri i Kiziguro avuga ko abasirikare binjiye babaza umuntu witwaga Munana wari umwarimu aba ari we bica mbere.

Ngo babanje kurebamo abari abasore bababwira kwiyambura ubusa hejuru kugira ngo bataza kuyoberana bahabwa inshingano yo gutunda imwe mu mirambo bayijyana mu cyobo cyari cyaracukuwe kera.
Ati “Jye nari mu batundaga imirambo bamaze kwica kuko baravuze ngo nituze duterure imirambo ya bene wacu ntibakora mu maraso yabo. Wamaraga kujugunyamo umuntu nawe bakagutema ukagwamo ntawasubiragayo.”
Mushayija wari umaze kubura nyina Jenoside igitangira aho yishwe agahabwa imbwa zikamurya avuga ko baguye mu cyobo ari benshi ariko abari bazima ngo ntibarengaga 15.
Avuga ko babaye mu mwobo iminsi 6 yose hejuru y’imirambo ariko Inkotanyi ziza kubakuramo ari 10.
Ati “Twabayemo, hejuru y’imirambo ariko ntawabasha kwikuramo kuko umwobo ni muremure usumba metero 50, nyuma twaje kumva abantu bavugira hejuru yacu batubaza ko turi bazima, twababwiye ko duhumeka, baduha umugozi ukizirika ahantu bagakurura. Ndabyibuka nijye wavuyemo mbere y’abandi, niziritse amaguru nzamurwa incuri.”
Mushayija ariko ababazwa n’uko abo babanye muri uwo mwobo bakabasha kuwuvamo bamwe batangiye kuva mu buzima kubera imvune bawukuyemo.
Abari bayoboye ubwicanyi mu cyahoze ari komini Murambi bari bayobowe na Gatete Jean Baptiste, Rwabukombe Onesphore wari Burugumesitiri wa Komini Muvumba wari warahunganye n’Interahamwe zo muri komini ye, Mwange Jean de Dieu, wari burugumesitiri wa Murambi n’umucuruzi witwa Nkundabazungu.
Abatutsi bari batuye muri komini Murambi ngo ntibiciwe muri komini yabo gusa kuko abicanyi babakurikiye inzira yose zibica kugera bambutse umupaka bagana muri Tanzaniya.
Sibomana Jean Nepomuscene uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gatsibo avuga ko nyuma ya Jenoside abacitse ku icumu biyubatse ndetse bashinga n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge ku buryo ubu babanye neza n’abagize uruhare muri Jenoside.
Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo Abacitse ku icumu bo muri ako gace baracyafite agahinda ko kutabona imwe mu mibiri y’ababo ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Tubanye neza ariko Abacitse ku icumu muri rusange baracyafite agahinda ko kutamenya amakuru ya bamwe mu babo bishwe n’aho biciwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro kandi imisozi biciweho yari iriho abantu, biratubabaza cyane rwose.”
Abacitse ku icumu mu Karere ka Gatsibo kandi umwaka ushize bashimiye bamwe mu bantu babashakiye inzira ituma barokoka buri wese ahabwa inka.
Hashimiwe uwari konseye muri Remera y’ubu witwa Ibambasi wayobyaga abakonseye bagenzi be aho Abatutsi bihishe agera n’igihe ashinga bariyeri ikumira Interahamwe muri Segiteri ye.
Hashimiwe kandi Padiri Mario wakiriye Abatutsi boherejwe na Konseye Ibambasi n’abaturutse ahandi akanga kubasiga n’ubwo yari yohererejwe indege imutwara i Kigali ngo asubire i Burayi,yanze gusiga Intama yaragijwe,yaje kurokokana na bo.

Mu rwego rwo guhangana n’ihungabana rishobora kugaragara muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Gatsibo hashyizweho abantu bashinzwe kumenya amakuru y’uwagize ikibazo bakamugeza kwa muganga cyangwa agafashirizwa mu rugo iyo bishoboka.
Kuva icyumweru cyo kwibuka cyatangira, abantu 14 ni bo bagejejwe ku bigo by’ubuvuzi bagize ihungabana ariko bose baravuwe barataha.
Urwibutso rwa Kiziguro rubitse imibiri y’Abatutsi 14,835 bazize Jenoside kuri ubu rukaba rwari rwatangiye kuvugururwa hagashyirwaho inzu ndangamateka.
Hari kandi n’indi mibiri ishyinguye i Bugarura mu Murenge wa Remera igera kuri 253.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ohereza igitekerezo
|