Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bibutse bagenzi babo bazize Jenoside

Mu misa yo Kwibuka no kunamira abari abaririmbyi ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Padiri Julien Mwiseneza watuye igitambo cya Misa, asabira abo baririmbyi ahamyako Roho zabo ziri mu biganza by’Imana.

Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Chapelle Saint Paul ku mugoroba tariki 27 Gicurasi 2022, basabira roho z’abo baririmbyi bishwe muri Jenoside, ndetse banasoma amazina yabo mu rwego rwo kubibuka.

Padiri Mwiseneza avuga ko aba baririmbyi bagize igihe cyo gukora umurimo w’Imana bakiri ku Isi ndetse ko kuzira uko bavutse ubwabyo ari inzira yo kubageza ku Mana.

Ati “Nta gushidikanya Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana, nta gitotezo na kimwe kizongera kubaho no kuzigeraho”.

Mu gitabo cy’Ubuhanga 3, 1-9 haranditse ngo “Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana, kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho. Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu, barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano, bagiye kure byitwa ko barimbutse, nyamara bo bibereye mu mahoro”.

Umuboyozi mukuru wa Chorale de Kigali, Dr Nzayisenga Albert, atangaza ko iyi gahunda yo kwibuka abari abaririmbyi b’iyo korali, iba buri wa gatunu w’impera z’ukwezi kwa Gatanu buri mwaka.

Abaririmbyi bibukwa ni Iyamuremye Saulve, Karangwa Claver, Nzajyibwami Henri, Mutarambirwa Joseph, Rwakabayiza Jean Berchmas, Kalisa Bernard, Mashiro Bernardin, Mukanyarwaya Julienne, Murekezi Venant, Kayigamba Jean de Dieu, Rutaganira Desire, Muyango Gerard, Nsengumuremyi Revocat, Ntakarakorwa Barthelemy, Bukeye Eugene Placide, Mukadisi Febronie, Karega Callixte, Karangwa Stanislas, Ntagengerwa Emmanuel, Frere Gatera Gabriel, Muhikira Aloys, Mubirigi Alphonse.

Gasasira Stany ni umusaza ufite imyaka 75, akaba ari umwe mu bashinze Chorale de Kigali ndetse akaba yaratangiye kuyiririmbamo mu 1972, mu buhamya bwe avuga ko abaririmbyi bishwe muri Jenoside abenshi baririmbanye.

Gasasira avuga ko icyo yibukira kuri nyakwigendera Nzajyibwami Henri, ari ijwi ryiza yagiraga ndetse akaba inyangamugayo mu mibereho ye, kuko mbere y’uko Jenoside iba yari umubitsi wa Chorale de Kigali.

Ati “Iyo twibuka tugira umwanya wo kuvuga buri muntu umwihariko we n’icyo tumwibukiraho, Nzajyibwami Henri rero mwibukira ku ijwi rye kuko yaririmbaga iryo hasi (base)”.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka abarimbyi baritanga bakaremera umwe mu barokotse muri iyo miryango. Bashobora kumuha ibiribwa bagatanga n’ibahasha irimo amafaranga bitewe n’icyabonetse.

Kuri iyi nshuro ya 28 bibuka abo baririmbyi, baremeye Nzajyibwami Roger, umwa wa Nzajyibwami Henri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka