Abarimu ba NUR basabye imbabazi ku byo bagenzi babo bakoze muri Jenoside

Ishyirahamwe ry’abarimu n’abashakashatsi ba kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR) ryasabye Abanyarwanda imbabazi ku mugaragaro kubera uruhare bagenzi babo bagize mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abarimu n’abashakashatsi ba NUR bagendana ipfunwe bitewe n’uburyo bagenzi babo barimo Theodore Sindikubwabo waje kuba perezida wa Leta y’abatabazi ndetse na Leon Mugesera bagize uruhare runini mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside; nk’uko bitangazwa na Dr Charles Karangwa ukuriye ishyirahamwe ry’abarimu n’abashakashatsi muri NUR.

Sindikubwabo yahoze ari umuganga w’ibitaro bya kaminuza naho Mugesera yigishaga muri NUR yaje gutanga igitekerezo cy’uko Abatutsi bakwicwa banyujijwe iy’ubusamo bagasubira iwabo Abisiniya.

Tariki 21/04/2012, ubwo hashyingurwaga imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri NUR, Dr Karangwa Charles yagize ati “Mu izina ry’abakozi ba kaminuza nsabye imbabazi kubera ko bagenzi bacu badusize igesebo, uku gusaba imbabazi kuratuma tubohoka».

Ukuriye ishyirahamwe ry'abarimu n'abashakashatsi muri UNR asaba imbabazi ku byo bagenzi babo bakoze muri Jenoside
Ukuriye ishyirahamwe ry’abarimu n’abashakashatsi muri UNR asaba imbabazi ku byo bagenzi babo bakoze muri Jenoside

Imibiri 15 yashyinguwe tariki 21/04/2012 muri UNR yabonetse ubwo abantu bahingaga hafi y’icumbi ry’abanyeshuri rizwi ku izina rya Misereor riba muri iyi kaminuza tariki 01/11/2011. Aho yashyinguwe mu rwibutso rwa kaminuza nkuru y’u Rwanda hashyinguwe indi mibiri igera kuri 550 y’abanyeshuri ndetse n’abandi bakoraga muri NUR bishwe muri Jenoside mu 1994.

NUR yashinze ikigo kigamije gukemura impaka (Center for conflict management) n’uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukora ibikorwa bishyigikira abacitse ku icumu mu rwego rwo kwicuza kubera uruhare abahoze muri iyo kaminuza bagize mu itegura n’ishyirwamubikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi; nk’uko byatangajwe na Silas Lwakabamba, umuyobozi mukuru wa NUR.

Imibiri 15 yashyinguwe mu rwibutso rwa kaminuza rushyinguwemo indi mibiri y'abahoze ari abanyeshuri ndetse n'abakozi ba kaminuza igera kuri 550
Imibiri 15 yashyinguwe mu rwibutso rwa kaminuza rushyinguwemo indi mibiri y’abahoze ari abanyeshuri ndetse n’abakozi ba kaminuza igera kuri 550

Umunyambanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu, yavuze ko kugaragaza nyako ko kaminuza yitandukanije n’abayihozemo bahekuye igihugu muri Jenoside igomba gushyira ingufu mu kwandika ibitabo bivuguruza abandika amateka y’u Rwanda bayagoreka bagamije kwica ejo hazaza h’u Rwanda; nk’uko itangazo rya NUR ribivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka