Abari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro bishwe muri Jenoside baributswe

Mu gihe tukiri mu minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango y’abishwe bari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo barasabwa kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagaharanira kwigira.

Ibi ni ibyagarutsweho tariki 23/06/2013 mu gikorwa cyateguwe n’ibitaro bya Kiziguro hagamijwe kwibuka abakozi bakoreraga ibi bitaro bakamburwa ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro cyatangijwe n’igitambo cya misa cyatuwe na padiri mukuru wa paruwase ya Kiziguro.

Nyuma yo gusabira inzirakarengane zazize Jenoside abakozi b’ibi bitaro n’imiryango yababikoragamo bishwe muri Jenoside berekeje ku rwibutso rwa Kiziguro bunamira kandi banashyira indabo ku mva z’abahashyinguwe.

Umwe mu barokokeye mu mwobo munini uri muri uru rwibutso aho bari bajugunywe n’abicanyi yagarutse ku kababaro bagiriye aha kuva ku italiki ya 8 ubwo bageraga ku kiriziya ya Kiziguro bakaza kuhicirwa babanje gushinyagurirwa.

Abakozi b'ibitaro bya Kiziguro bashyira indabo ku mva za bagenzi babo.
Abakozi b’ibitaro bya Kiziguro bashyira indabo ku mva za bagenzi babo.

Nyuma yo kunamira izi nzirakarengane iki gikorwa cyakomereje mu bitaro bya kiziguro, mu biganiro byahabereye bikaba byagarukaga ku kwitanga kwaranze ba nyakwigendera baharanira gutanga ubuzima nyamara bo bakaza kubwamburwa.

Uwavuze ahagarariye imiryango y’abakozi b’ibitaro bishwe yashimiye ibitaro uburyo batekereje kujya bakora iki gikorwa gisubiza agaciro ababo babuze.

Dr Mukama Diocres, umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro, yatangaje ko kwibuka abari abakozi b’ibi bitaro ari igikorwa baha agaciro gakomeye.

Mu butumwa bwatanzwe na Kavutse Epiphanie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo hibanzwe ku gukomeza kuba hafi y’abacitse ku icumu no kubafata mu mugongo.

Ikindi kandi harasabwa gukomeza gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ibi bitaro byanatanze inkunga ingana n’amafaranga miliyoni n’ibihumbi 40 ikazafasha bamwe mu bacitse ku icumu batishoboye. Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kane hakaba hibukwa abakozi 7 bari muri service zitandukanye muri ibi bitaro.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka