Abarenga ibihumbi icyenda mu barokotse Jenoside bakaswe ibitsina

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko abarokotse Jenoside barenga ibihumbi icyenda bakuweho imyanya ndagabitsina.

Senateri Bizimana (hagati) yifatanyije n'Abanyabugesera kwibuka
Senateri Bizimana (hagati) yifatanyije n’Abanyabugesera kwibuka

Ibyo yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera.

Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Kayumba, kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018.

Dr Bizimana yabitangaje mu kiganiro cyari kigamije kuvuga imibare y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, abayirokotse, abagore bakoze Jenoside n’izindi ngaruka byateje.

Avuga ko ibarura ry’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ryo muri 2007, rigaragaza ko abacitse ku icumu rya Jenoside yabakorewe Abatutsi ari 309,368.

Muri bo 58% by’abarokotse iyo Jenoside bakaba ngo ni igitsinagore, bitewe n’uko bo baticwaga ahubwo basambanywaga ku gahato ubundi bakabareka.

Yagize ati “Mu barokotse Jenoside hari abaciwe imyanya ndagabitsina bagera kuri 3% (barenga 9,000 bakuwe mu ijanisha).

“Rwose hari abana b’abahungu ubu baciwe ibitsinda ukabona bagenda ariko nta byo bagira".

Bamwe mu bari baje kwibuka ababo
Bamwe mu bari baje kwibuka ababo

Avuga ko abo Banyarwanda bahemukirwaga n’abicanyi muri Jenoside kuko babangirizaga imyanya ndangagitsina, aho byaje kuba ngombwa ko abaganga babaga bakayikuraho nyuma yaho.

Yakomeje asobanura ko mu zindi ngaruka zabayeho ngo hagaragaye abagore 6,321 bandujwe SIDA, impfubyi za Jenoside zigera kuri 21%, abapfakazi 10.3%, n’abamugaye 7%.

Ibarura ryakozwe mu 2012 rikaza gushyirwa ahagaragara muri 2014, rivuga ko Abatutsi bishwe muri Jenoside bamenyekanye amazina bagera kuri 1,074,057.

Muri bo 53.8% bari abana bafite hagati y’umunsi umwe n’imyaka 24.

Mu bagore n’abakobwa bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo Agathe Kanziga wari umugore wa Perezida Habyarimana, ngo yashinze agaco k’abicanyi bitwaga "Escadron de la mort".

Dr Bizimana ati "Undi tugomba kwamagana uyu munsi ni Pauline Nyiramasuhuko wari Ministiri w’Abagore muri Guverinoma ya Kambanda na Bagosora yiyise iy’abatabazi".

Avuga ko Nyiramasuhuko ari we mugore wa mbere wahamijwe icyaha cya Jenoside mu mateka y’isi kugeza ubu, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 47 n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Abarokokeye Jenoside ku musozi wa Kayumba mu Bugesera wibukiweho kuri iki cyumweru, bavuga ko ari ho habarizwa imiryango yazimiye myinshi mu gihugu hose.

Umuyobozi w’ Umuryango w’Abadahigwa utegura ibikorwa byo kwibuka ku musozi wa Kayumba, Dukuzumuremyi Eugene avuga ko mu Batutsi ibihumbi icyenda bari batuye kuri uwo musozi, hasigaye abateranga 70.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibihumbi byinshi by’Abatutsikazi byasambanyijwe ku ngufu.Nuko benshi batinya kubashinja.Mbere yuko mpunga,niboneye Interahamwe zambika ubusa abagore n’abakobwa b’abatutsi,kugirango barebe uko sex yabo imeze.Benshi babasambanyaga ari intumbi,cyangwa babanje kwica abagabo babo.Abahutu benshi bumvaga ko abatutsikazi ari abantu badasanzwe.Ndahamya ko n’ubu iyo " complexe" ikiriho.Kuko benshi usanga nta wundi barongora utari umututsikazi.Iyo yamusambanyaga ari intumbi,akumva ari "proud" (fier).Baravugaga ngo "reka numve ukuntu igit...cy’abatutsikazi kimera!!Abagore n’abakobwa benshi bapfuye nyuma ya Genocide,bazize yuko basambanyijwe n’interahamwe nyinshi.Barabafataga,bakabarunda mu nzu,noneho bava kwica bakihemba kubasambanya.It was terrible.

Tuza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka