Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mali na Sudani bibutse abazize Jenoside
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Mali no mu gace ka Abyei muri Sudani, bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitanana abarenga miliyoni.
Muri uyu muhango wabaye tariki 07/04/2014, bari kumwe n’izindi ntumwa z’ibihugu ziri mu butumwa bw’amahoro, barimo abakozi b’umuryango w’abibumbye, abayobozi b’inzego
z’ibanze ndetse n’abaturage ba Mali n’abo mu gace ka Abyei.
Mu gace ka Abyei gahuza Sudani na Sudani y’Epfo ibyo bihugu byombi bipfa bitewe n’uko kabonekamo ubukungu bw’umutungo wa peteroli, ubu ibendera ry’umuryango w’abibumbye rihari ryarururukijwe kugeza hagati mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane z’abatutsi bishwe muri Jenoside kandi umuryango w’abibumbye n’isi yose barebera.

Chief Superitendent of Police (CSP) Oswald Nkaka uri muri aka gace ka Abyei, yavuze ko jenoside yatewe n’amacakubiri yazanywe n’abakoloni, babinyujije muri Politike yabo yo gucamo ibice aho babaga bashaka gukoloniza, ibyo bikaba byarabibye urwango mu banyarwanda ubundi bari umwe, arirwo rwagejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
CSP Nkaka yongeyeho ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu mahano nk’aya, umutima wa kimuntu w’abanyarwanda ntaho wagiye, ubu bakaba umugambi wabo ari ukugira imbere heza.
Lt. Gen. Yohannes Tesfamariam, uyobora ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu gace ka Abyei, yasabye Isi yose gukorera hamwe bakirinda ko amahano yabaye mu Rwanda yagira ahandi aba, dore ko jenoside yakorewe abatutsi isi yose irebera kandi yari ifite ubushobozi bwo kuyihagarika ahubwo icyabuze ari ubushake.

Muri Mali ho, umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari umuyobozi w’intara ya Gao Oumar Baba Sidibe, akaba yashimiye abanyarwanda kuba bataraheranywe n’agahinda nyuma ya jenoside, ahubwo bakaba barashyize imbere kurenga ibyo byose, ahubwo bakaba bashishikajwe kubaka amahoro, ndetse ubu bakaba barayagezeho banasagurira ibindi bihugu.
Chief Superitendent of Police (CSP) Bertin Mutezintare uyoboye abapolisi b’abanyarwanda bari muri Mali, yavuze ko ubu u Rwanda rwashyize imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kubaka u Rwanda rushya rutarangwamo amacakubiri, ndetse ubu rukaba rumaze kugera ku iterambere rigaragara kandi ryihuta.
Uyu muhango wo kunamira inzirakarengane z’abatutsi zishwe muri jenoside yo muri Mata i994 wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’umujyi wa Gao, n’abaturage barenga 1500 b’uwo mujyi.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|