Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Haiti bifatanyije n’abaturage bo muri icyo gihugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango waranzwe n’urugendo rwo kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubuhamya butandukanye, filimi ndetse n’indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyoboye abapolisi b’abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Haiti Chief Superintendent of Police (CSP) Peter Hodari, yashimiye abantu bose bifatanije n’abanyarwanda muri icyo gikorwa cyo kwibuka imbaga y’abatutsi basaga miliyoni bishwe.

CSP Hodari yakomeje avuga ko Abanyarwanda bafite aho bavuye habi, ubu bakaba bari mu rugamba rwo guhindura amateka y’ubuyobozi bubi, kugeza ubu ubumwe n’ubwiyunge akaba ariyo ntero ya buri wese.
N’ubwo imiryango mpuzamahanga ntacyo yakoze ngo irengere abicwaga, CSP Hodari yavuze ko hari bamwe mu bagerageje kurokora ubuzima bw’abahigwaga. Aha yatanze urugero rwa Captaine Mbaye wo mu gihugu cya Senegali wari mu ngabo zari mu butumwa bw’amahoro z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda (UNAMIR) mu 1994 waje kwicwa n’Interahamwe ubwo yageragezaga guhisha Abatutsi.
CSP Hodari yashimangiye ko igihugu cy’u Rwanda nyuma y’imyaka 19 cyivuye mu icuraburindi kimaze kugera kuri byinshi birimo ibidukikije, uburezi kuri bose nta vangura, ishoramari riteye imbere, ubuhinzi buhaza buri munyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’imiyoborere myiza.

Madame Fatoumata Ba wari uhagarariye ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Haiti, yashimye uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu gutanga ubufasha bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye byashegeshwe n’intambara by’umwihariko igihugu cya Haiti.
Yijeje ko ibyabaye bitazongera ndetse bikaba ari inshingano za buri wese kwamagana Jenoside n’ibiyitera byose. U Rwanda rufite ababolisi 140 mu gihugu cya Haiti barimo ab’igitsinagore 14.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|