Abanyeshuri bo muri UCK barifuza kwigira ku mateka
Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’abayobozi barifuza gukomeza kwigira ku mateka, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13/04/2012.
Aba banyeshuri n’abayobozi batangaje ko gusura uru rwibutso byabongereye ingufu mu rugendo barimo rwo kubaka ejo hazaza bigira no ku mateka, nk’uko bivugwa n’umunyeshuri Rwagatare Jean Bosco.
Ati: “Nishimira neza cyane ko dufite aho tujya n’aho twerekeza. Kuko ugereranyije n’amateka twabonye dufite itandukaniro n’igihe cyashize. Ni byiza rero ko twakomeza gutera imbere twigiye ku mateka”.
Naho Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, umuyobozi w’iyi Kaminuza, avuga ko bahisemo gusura urwibutso rwa Murambi kuko rugaragaza amateka ku buryo buhagije.
Ati: “Ntabwo dutanga masomo gusa ya za siyansi dutanga n’amasomo y’ubuzima rusange. Icyo bigiramo ni uko bamenya ko tudashobora gusohoka mu bibazo byaranze u Rwanda tutamenye aho tuva hanyuma buri wese akumva ko atazabikora wenyine. Tuzabikora dufatanyije ari abo baturage, abanyeshuri n’abarimu”.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri ahitwa i Murambi mu karere ka Nyamagabe, ni rumwe mu nzibutso ziri ku rwego rw’igihugu rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 irenga 24.000.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|