Abanyeshuri biga muri Pologne bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Abanyeshuli b’Abanyarwanda baba muri Pologne bafatanyije na University of Lodz, tariki 26/04/2012, bibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi. Herekanywe film hanatangwa ikiganiro hagamijwe gusobanura no kumenyekanisha uko Jenoside yagenze.

Muri icyo kiganiro cyabereye muri University of Lodz hasobanuwe neza ibyabaye mu Rwanda uhereye mbere y’ubukoloni kugeza muri 1994, uko Genocide yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Babifashijwemo na bagenzi babo bo mu karere ka Afruka y’Uburasirazuba, abarimu bo kuri iyo kaminuza, n’izindi nshuti z’u Rwanda zitandukanye biga cyangwa bakora kuri iyo kaminuza n’ahandi hatandukanye, abanyeshuri b’Abanyarwanda basobanuye amateka ya Jenoside bifashishije amashusho n’indirimbo zijyanye na gahunda yo kwibuka.

Nyuma y’umwanya w’ibibazo n’ibisubizo, abari bitabiriye icyo kiganiro batashye basobanukiwe kurushaho amateka y’u Rwanda, aho rwavuye, aho rugeze ndetse naho rugana; nk’uko bitangazwa na Dusabe Patrick, uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Pologne.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka