Abanyeshuri ba Wisdom Instruction bababajwe n’ubwicanyi bwakorewe abana muri Jenoside
Abanyeshuri ba Wisdom Instruction yo mu Karere ka Rubavu, bababajwe cyane n’ubugome n’ubwicanyi bwakorewe abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri iki cyumweru tariki 1 Kamena 2025, bagatemberezwa ibice bigize urwibutso basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri ba Wisdom Instruction batunguwe no kugezwa mu cyumba cyahariwe abana bakerekwa abishwe n’ubugome bicanywe, birabababaza cyane.
Nyuma yo kwerekwa no gusobanurirwa ibice byose bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aba banyeshuri babwiye Kigali Today ko batiyumvisha ukuntu abana bato bishwe urwagashinyaguro bazira ubwoko batari bazi, biyemeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yvan Muhire wiga mu mwaka wa gatandatu, avuga ko yabonye byinshi mu rwibutso kandi byamutunguye.
Ati "Mu byo nabonye nanenze ubukoloni bw’Ababiligi, ariko ntungurwa n’icyumba cy’abana, kuko nabonye abana bagenzi banjye bishwe, abana nduta n’abanduta, byambabaje cyane kuko harimo n’uwo nabonye bishe w’imyaka ibiri, bikaba byambabaje cyane. Uru rwibutso nzajya nduzirikana ntabwo nzarwibagirwa kuko natunguwe n’ubugome n’ubwicanyi bakorewe. Isomo nakuyemo ni ukwirinda kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside no kubungabunga Igihugu cyacu, kugira ngo bitazongera."

Nicole Ihirwe na we yiga mu mwaka wa gatandatu, avuga ko kuba basuye urwibutso byamufashije kumenya byinshi ku mateka y’u Rwanda.
Ati "Ikintu cyantunguye ni uko Leta yari iriho icyo gihe ariyo yashinze umutwe w’interahamwe zishe Abatutsi, kandi zagiye zica abana nabi, kuko hari nk’ahantu nasomye bishe umwana w’imyaka ibiri bamukubise umutwe ku gikuta bamuziza ko yakomokaga ku Batutsi. Bidusigiye isomo ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dukomeza kubaka Igihugu cyacu kugira ngo itazongera kubaho."
Uretse kumenya amateka y’Igihugu cyabo, aba banyeshuri bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bizabafasha kurushaho kuzingatira isomo rya Jenoside bigishwa, kuko ibyinshi babibwirwaga ariko batarabibona.
Umuyobozi w’ishuri rya Wisdom Instruction, Elia Hakizimana, avuga ko impamvu bahisemo ko abana basura urwibutso rwa Jenoside ari ukugira ngo bigire ku mateka y’ibyabaye, baharanire ko bitazongera.
Ati "Twari tugambiriye kugira ngo twubake imitima y’abana, twagombaga kubaka imitima y’abana bacu, tukabafasha kumenya neza Igihugu barimo kandi bakunda, bakamenya amahano yakibayemo. Basanzwe babyiga mu ishuri, ariko twasanze ari byiza ko baza hano kugira ngo ubwabo birebere, bamenye neza basobanukirwe kurushaho, atari mu bitabo gusa ahubwo bashobore kubyirebera nk’abana."

Abasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ni abanyeshuri 50, biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri Wisdom Instruction mu Karere ka Rubavu.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rufite umwihariko wo kuba rufite icyumba cyihariye kirimo amateka y’ubugome n’ubwicanyi bwakorewe abana bato, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|