Abanyarwanda, urugero rwiza rw’abaturage badakunda igihugu cyabo - Gen Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, atangaza ko imyumvire ishingiye ku ivangura, abantu biyumva ko hari icyo abandi babarusha kimwe n’abica abandi, kugira ubwoko iturufu yo kubaho ubundi bugahinduka igicibwa, bri mu bituma hari abata isura y’Ubunyarwanda basangiye, abandi bagahunga igihugu bitwa impunzi cyangwa abagiye guhaha.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 10/4/2014, mu kiganiro yatanze ku bakozi b’Ikigo cy’imisoro n’amahoro(RRA), aba Komisiyo y’amatora n’ab’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta; ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abakozi ba Rwanda Revenue, aba Komisiyo y'amatora(NEC), n'ab'Urwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta; mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Abakozi ba Rwanda Revenue, aba Komisiyo y’amatora(NEC), n’ab’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta; mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ministiri Kabarebe yagaragaje uburyo Abanyarwanda nta gihugu bagira, kuko bahora ari impunzi (kuva 1959,1994, 1998,…), abajya gupagasa mu mahanga n’abicana mu gihugu baziza abandi icyo bumva ko badahuriyeho.

Ati ”Muri aka karere abantu bazwiho kuba badakunda igihugu cyabo ni abanyarwanda; buriya abanyekongo, abanya Uganda, Abatanzania, Abanyakenya, Abarundi n’ubwo wumva bicana; ariko ighugu cyabo kiza ku isonga mu byo bakunda.”

Ministiri w'Ingabo, Gen Kabarebe atanga ikiganiro mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye kuri Rwanda Revenue Authority, ari kumwe na Prof Kalisa Mbanda/NEC.
Ministiri w’Ingabo, Gen Kabarebe atanga ikiganiro mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye kuri Rwanda Revenue Authority, ari kumwe na Prof Kalisa Mbanda/NEC.

Igihugu (u Rwanda) gihora kimeze nka ‘Mutobo Transit center’, kuva uwo mwaku w’ubupagasi, uw’ubuhunzi aho bamwe basimbura abandi, n’uwumvise igikoma aba yiteguye guhita ahunga, nari nkibabwira gutyo mu gitondo Mitali aragenda.”

Ministiri w’Ingabo yagaragaje uburyo abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside badashobora gutsinda n’ubwo bahabwa imbaraga; ashingiye ku kuba ingabo z’u Rwanda ngo zararwanye intambara zikomeye mu gihugu, zagera no hanze muri Congo (Kinshasa) zigahangana n’ibihugu umunani bifite imbaraga, byose byavugaga ko birwanya “ubwami bw’abami Hima-Tutsi(Empire)”.

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka bahawe ibiganiro bitandukanye biganisha ku mateka ya Jenoside.
Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka bahawe ibiganiro bitandukanye biganisha ku mateka ya Jenoside.

Yakomeje atanga ingero ko mu cyunamo abantu batandukana (mu mitima yabo) bakazongera guhura kirangiye; hari abavuga ngo ‘aba nibo batwishe’ iyo barebye televiziyo, bagahitamo kuyifunga; abandi bakihitiramo kuba bagiye mu mahanga bakazagaruka icyunamo kirangiye, abandi bakajya inama yo kwica abarokotse kugira ngo babone ko ikibazo kirangira.

Ibibazo nk’ibi ngo bishobora kuvukamo indi Jenoside, nk’uko Ministiri w’Ingabo agaragaza uburyo abanyarwanda bakifitemo ivangura ngo rizafata igihe kinini kugira ngo ricike.

Gen Kabarebe agaragaza uburyo gahunda za Leta zirimo iy’ubumwe n’ubwiyunge, kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage n’izindi, ngo zihawe imbaraga ni wo muti wo kubaka ubunyarwanda butajegajega ndetse n’iterambere rirambye.

Bamwe mu bumvise ikiganiro bashimangira ko imyumvire ishingiye ku ivangura no kwiyumvamo kuba igicibwa bigihari mu Rwanda; bagasaba ko impuguke mu nzego za Leta zahabwa imfashanyigisho ziturutse ku barimu nka Gen Kabarebe, mu rwego rwo kujya guhindura imyumvire ya benshi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 5 )

ndashimira Affende impanuro yatanze ,Urwanda nurwacu ,nitwe ba nyirarwo ntawundi uzarutwubakira ,nidushaka ko ruba rwiza bizaterwa natwe kandi umunyarwanda wanga urwanda n’abanyarwanda ameze nkumuntu utema ishami ry’igiti aryicayeho .thx

Thom yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

AFANDE KABAREBE IMANA IZAMUFASHE AKUNDA ABANYARWANDA BOSE, N’IKIBIGARAGAZA NI UKO MU NGABO AYOBOYE ARIBO BAGEZE KU BUMWE N’UBWIYUNGE 100% NAHO ABASIVILI NI URWANGO RUKIBUZUYEMO GUSA. BANYARWANDA KOKO MWARETSE TUKAVA IBUZIMU TUKAJYA IBUNTU. GUSA AHANTU HOSE ATANZE INYIGISHO ZIRUMVIKANA AKNDI ARANGWA N’UKURI KWERUYE. IMANA IMUDUKOMEREZE

BWANA yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

IKIRAKAHANZESENIICYAHA?AMPEAKAZIMURWANDAAREBEKONZIGERANDENGAUMUPAKA.

VCY yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

urakoze minister ku kiganiro cyiza kirimo ubusesenguzi.Umuti w’ibi ni demokarasi nyakuri,amahoro, urukundo hagati y’abantu,gusangira byose nk’abavandimwe.

kaka yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

ubutumwa afande kabarebe yatanze ni ingenzi kandi dushatse twabwuririraho tukareka kuba ba bangamwabo bityo tukubaka igihugu kitajegajega

patrice yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka