Abanyarwanda ntibazongera kwemera icyagerageza kubacamo ibice - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice.

Perezida Kagame yabigarutseho nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bukubiyemo ubuzima bugoye yanyuzemo kugeza arokowe n’Inkotanyi, no ku byavuzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ku macakubiri yaranze u Rwanda kugeza arugejeje kuri Jenoside.

Perezida Kagame yavuze ko mu mateka yabaye, Abanyarwanda bagize imbaraga z’uko ntawe uzababwiriza uko babaho, cyangwa ngo abazanemo amacakubiri.

Ati “Ushobora kwiruka, ariko ntushobora kwihisha, ntaho kwihisha uku kuri kw’aya mateka yacu, n’abo bavuga ibyo bashaka kuvuga, baravuga, ndetse bagakora ibikorwa bashaka gukora, ariko ukuri ni uko nta hantu bazabona ho kwihisha.”

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ari bo bakwiriye kwigira, kandi ko mu myaka ishize bize byinshi ku buryo kubigeraho bishoboka.

Ati “Niba hari uje kudutera inkunga, turamushima ariko nibatanaza, ntabwo tuzapfa ngo dushire ngo ni uko kanaka ataje kudufasha.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko u Rwanda rwize guhindura ibibazo, bikavamo amahirwe yo kugira icyo rugeraho, ndetse rugakoresha bike rufite kugira ngo rugere kuri byinshi, kuko nyuma y’amateka akomeye Abanyarwanda banyuzemo nta kintu badashobora gutsinda.

Ati “Abanyarwanda baranzwe n’ubutwari, batsinda ibikomeye byari bibasumbirije babasha kwiyubakira Igihugu gishya kibereye twese”.

Aha ni naho Perezida Kagame yashimye ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagize umutima wo kubabarira ababiciye ababo muri Jenoside, ashimangira ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo guhitiramo Abanyarwanda uko bagomba kubaho.

Perezida Kagame yavuze ko aya mateka yatumye Abanyarwanda bashibukamo imbaraga, zo kwihitiramo icyerekezo baha Igihugu cyabo.

Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko kwigira kuri ayo mateka, bagakomeza gutanga umusanzu mu kwiyubakira Igihugu kizira ivangura.

Ati “Ngicyo icyo Kwibuka twiyubaka bivuze.”

Yavuze ko kuba Isi yarateye umugongo Abanyarwanda, bitanga ubutumwa bw’uko bagomba kwiga kwigira kandi ko iryo somo ryafashe.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka