Abanyarwanda batuye muri Suède bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda batuye muri Suède bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu biganiro n’ubuhamya.
Uyu muhango wabaye tariki 8 Mata 2023, mu murwa mukuru wa Suède, Stockholm, wabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka.
Wateguwe n’Umuryango Ibuka-Suède, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu bihugu biri mu Majyaruguru y’u Burayi, ndetse na Diaspora y’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.
Kanamugire Josine, Umuyobozi wa Ibuka muri Suède, yashimiye cyane abateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29, ndetse ashimangira ko Kwibuka ari ugusubiza icyubahiro n’ubumuntu Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Yagize ati "Turabikora kugira ngo dusubize icyubahiro n’ubumuntu byambuwe Abatutsi ubwo bicwaga urw’agashinyaguro. Iyo twibutse dufatanya gukirira hamwe ibikomere."
Yakomeje avuga ko Kwibuka bigamije kugaragaza no kuvuga amateka nyakuri, kugira ngo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, badahabwa umwanya wo kugoreka ukuri.
Kanamugire yavuze kandi ko Kwibuka bigamije kuburira Isi, mu gihe haba hari ahandi hagaragara ibimenyetso bya Jenoside.
Ati "Twibuka kugira ngo tubashe kuburira Isi mu gihe tubonye ibimenyetso bya Jenoside, haba mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa. Nk’uburyo Abanyamulenge bakomeje gufatwa, bakamburwa ubumuntu nk’uko natwe byatubayeho."
Yasoje avuga ko ibikorwa byo kwibuka kuri iyi nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu, bigamije gutuma nta gisekuru yaba icy’uyu munsi n’ibihe bizaza, kizabaho gihigwa cyangwa ngo gihohoterwe nk’inzira y’umusaraba banyuzemo mu gihe cya Jenoside.
Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka muri Suède, biganjemo cyane cyane urubyiruko, basobanuriwe amateka asharira ababyeyi babo banyuzemo, biciye mu biganiro ndetse n’ubuhamya bwahatangiwe.
Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi, Dr Diane Gashumba, witabiriye uyu muhango, yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda bose, no kubibutsa ko badakwiye guheranwa n’agahinda cyangwa kwiheba.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
- Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|