Abanyarwanda batuye muri Congo-Brazzaville bibutse ku nshuro ya 24

Ambasade y’u Rwanda muri Repuburika ya Congo (Brazzaville) yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Abahagarariye imiryango n'inshuti z'u Rwanda bacanye urumuri rw'icyizere
Abahagarariye imiryango n’inshuti z’u Rwanda bacanye urumuri rw’icyizere

Igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu taliki ya 7 Mata 2018, cyari kitabiriwe n’abasaga 200 barimo abagize guverinoma ya Congo, abagize inteko nshingamategeko, abahagarariye ibihugu byabo muri Congo Brazzaville n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.

Ambassaderi Dr Jean Baptiste Habyalimana, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije kunamira abazize Jenoside, kubasubiza icyubahiro bambuwe no kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Twibuka kugirango dukangurire buri muntu wese kwifatanya natwe kugirango Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Anthony K.O Boamah, uhagarariye ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye Muri Congo- Brazzaville, wasomye ubutumwa bw’umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres.

Bwana Anthony yanabwiye abari aho ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu bintu bihangayikishije uyu muryango, anavuga ko bazakomeza guzafatanya na Ambasade y’u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka izakomeza gukora.

Minisitiri ufite amashuri yisumbuye na za Kaminuza mu nshingano ze muri Repubulika ya Congo bwana Bruno Jean Richard ITOUA, waruhagariye guverinoma muri uyu muhango, yizeje ko bazafatanya n’isiyose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho.

Ambassaderi Dr Jean Baptiste Habyalimana
Ambassaderi Dr Jean Baptiste Habyalimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka