Abanyarwanda baributswa kutitiranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha by’intambara
Bamwe mu Banyarwanda bitwaza ko hari ababo bapfuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baributswa ko ibyo byaha by’intambara byo kwihorera, bitandukanye na Jenoside yateguwe hagambiriwe kumaraho ubwoko runaka.
Ibi ni ibitangazwa na Jean Bosco Mutangana, uyobora ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga mu bushinjacyaha bukuru. Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 31/03/2014.

Agira ati "Hagomba kubaho itandukaniro hagati ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha by’intambara. Jenoside yabaye mu Rwanda ni Jenoside yakorewe Abatutsi; niko yitwa. Uwaba yarakoze icyaha cyo kwihorera akagikora ku giti cye bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu cyangwa ibyaha by’intambara.
Ibyaha by’intambara ni ibyaha bikorwa bigakorwa wenda n’abasirikare bakica abasivili wenda ku mpande z’abantu ku giti cyabo ariko itari politiki ya Leta yo gutsembatsemba na Jenoside ikorwa Leta ibifitemo uruhare. Nka Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe ari uko Leta yari ibifitemo uruhare."
Jean Bosco Mutangana ariko yongeyeho ko uwagaragaraho ibimenyetso by’ibyaha by’intambara na we yakurikiranwa. Yijeje ko bizakomeza gukorwa ariko agasaba abantu badafite gihamya kudakwiza ibinyoma.

Jean de Dieu Mucyo, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), we yatangaje ko iki gihe cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yateguwe igakorerwa Abatutsi ariko ko hari n’izindi gahunda nka "Ndi Umunyarwanda."
Ati "No kwibuka wasanganga ari iby’abacitse ku icumu gusa n’ubuyobozi abandi ntihagire umuntu uza. Ariko uko twagiye tugenda tubwira abantu ngo tuganire byagiye bigira akamaro.
Abantu baratinyukanye bakaganira, ni naho twagiye tubona ahantu henshi bagiye berekana imibiri. Uko abantu batinyukanye ni nako bagenda baganira. Numva ari ibintu abantu bagenda baganira nyuma nta kibazo kirimo rwose."

Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura uko gahunda z’icyunamo zizagenda, aho tariki 07/04/2014 kizatangirira ku rwibutso rwa Gisozi, nyuma imihango yo gutangiza icyunamo igakomereza kuri Stade Amahoro, nyuma ya saa sita hakaba urugendo rwa "Walk to remember."
Muri iki cyunamo hanateganyijwe ibikorwa byinshi birimo ibiganiro bizatangwa mu ma kaminuza atandukanye, gusura urwibutso ruri i Rebero ahashyinguwe abanyapolitiki bazize Jenoside n’ibiganiro bitandukanye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|