Abanyarwanda baba muri Kenya bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Kenya, tariki 12/04/2012, bifatanyije n’abandi Banyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu rwego rwo gusubiza agaciro inzirakarengane zavukijwe ubuzima icyo gihe.

Umuhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Kenya ku bufatanye n’ibiro by’umuryango w’abibumbye muri icyo gihugu. Icyo gikorwa cyabereye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya cyitabirwa n’abantu barenga 400 barimo Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, abanyapolitiki, Abanyakenya, hamwe n’abandi banyamahanga baba muri icyo gihugu.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari uwungirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga wo muri Kenya. Yashimiye Leta y’u Rwanda intambwe imaze gutera mu bintu bitandukanye haba mu bukungu, muri politiki, mu mibereho n’ibindi nyuma y’ibihe bikomeye bya Jenoside u Rwanda rwaciyemo.

Uwo muyobozi avuga ko intambwe u Rwanda rumaze gutera igaragarira buri wese kuko ruhagaze neza mu karere ruherereyemo no ku rwego mpuzamahanga cyane cyane ku bijyanye n’umusanzu rutanga mu kubungabunga amahoro n’umutekano. Yijeje u Rwanda kuzakomeza kugirana imikoranire myiza.

Ubutumwa bw’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye kuri uwo munsi bwavuze ko uwo muryango uzakomeza gutanga umusanzu wayo mu butabera no gukomeza gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko bitazongera kubaho aho ari ho hose ku isi.

Uwari uhagarariye u Rwanda muri uwo muhango we yibukije ko kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo haharanirwa ko amahoro n’ubumwe byaganza maze igihugu kigatera imbere.

Umuhango wo kwibuka mu gihugu cya ukaba washojwe n’urugendo rwatangiriye kuri amabasade y’u Rwanda muri Kenya berekeza ku nyubako y’umuryango w’abibumbye muri Kenya rusorezwa kuri ambasade aho batangiriye.

Nyuma y’uyu muhango hateganyijwe icyumweru cyo kwibuka. Hazaba imurika rya bimwe mu bigaragaza ishusho ya Jenoside ku bufatanye na kaminuza ya Nairobi, kaminuza mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’abibumbye.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka