Abanyarwanda baba muri Ghana bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwiyemeza kurwanya abayipfobya

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Ghana, bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uwo muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2020, ukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Dr. Aisa Kirabo Kacyira, yasabye urubyiruko kwigira ku mateka igihugu cyanyuzemo bubaka ejo heza hazaza
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr. Aisa Kirabo Kacyira, yasabye urubyiruko kwigira ku mateka igihugu cyanyuzemo bubaka ejo heza hazaza

Muri uwo muhango, urubyiruko rwiyemeje guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi rwiyemeza kuba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge rugamije ko Jenoside itazongera kubaho.

Furaha Gafaranga, umunyeshuri wiga muri Kaminuza i Accra muri Ghana, yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuva avutse yakuriye mu muryango utuzuye kuko hari bamwe mu bari bawugize bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe na bagenzi be babana muri Ghana, Gafaranga avuga ko nk’urubyiruko bifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babafata mu mugongo, kandi bakabizeza ko bazaharanira kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.

Ati “Nk’urubyiruko, ntituzihanganira abantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inshingano zacu kwibuka, dushyira imbere ubwiyunge no kwiyubaka, kandi tukishyira hamwe turwanya ko Jenoside yakongera kubaho”.

Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Ghana, Shirley Ayorkor Botchway yohereje, yavuze ko Leta ya Ghana ndetse n’abaturage bayo bifatanyije n’Abanyarwanda, muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Icyubahiro gikwiyetwaha abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko twakwiyemeza ku bushake bwacu tubifashijwemo n’Imana ko, tutazemera ko hari ubwicanyi nk’ubu bwazongera gukorerwa ikiremwa muntu”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr. Aisa Kirabo Kacyira, yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994, ukaba n’umwanya wo guha icyubahiro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo bagize umutima wo gutanga imbabzi mu gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Ndashimira ingabo zahoze ari iza RPA zari ziyobowe na Perezida Kagame zahagaritse Jenoside, mu gihe Umuryango Mpuzamahanga wareberaga. Ndashimira kandi abari bakiri bato batanze ubuzima bwabo ngo bahagarike Jenoside. Ntabwo tuzabibagirwa”.

Ambasaderi Kacyira yavuze ko iki ari igihe cyo kwibuka abazize Jenoside, ariko hanibukwa ibihe by’umwijima igihugu cyanyuzemo, mu rwego rwo guharanira ejo heza hazira Jenoside.

Ati “Twarababaye ariko tugomba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura kuko ni yo ntandaro ya Jenoside”.

Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka, bakubaka ejo hazaza heza, bigira ku miyoborere myiza ihari, kandi bagaharanira ko aho igihugu cyavuye kitahasubira, ubundi abasaba gushyira imbere ubumwe no kwihesha agaciro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka