Abanyarwanda baba muri Cote d’Ivoire na bo bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku mugoroba wo ku wa 11 Mata 2015, Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire hamwe n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro UNPOL/ONUCI muri icyo gihugu ndetse n’inshuti zabo bibutse ku nshuroya 21 Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994.
Umuhango wabereye ku Biro bya Commune Cocody, mu Mujyi wa Abidjan guhera isaa kumi n’imwe z’umugoroba.

Muri uwo muhango, Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire n’inshuti zabo bakoze urugendo rwo kwibuka(Walk to remember), nyuma y’urugendo hakurikiraho ibiganiro byabereye mu cyumba mberabyombi cya Commune Cocody.

Umuhango waranzwe n’amasengesho, kwerekana filime ivugakuri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse n’amagambo arimo ubuhamya ku byerekeye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsiya 1994, hanacanwa n’urumuri rw’icyizere.

Mu ijambo rya Perezida wa Diaspora Nyarwanda yo muri Cote d’Ivoire, Mutsinzi Jean Pierre, yashimangiye ko Abanyarwanda baba muri Cote d’Ivoire batazatezuka ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Genocide yakorewe Abatutsi mu w’1994, kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gutera ingabo mu bitugu abayirokotse, guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ndetse no kwimakaza umuco w’amahoro.

Diaspora Rwandaise en Cote d’Ivoire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tubashimiye uko bazirikanye guha icyubahiro abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi kandi uyu ni n’umwanya wo gukomeza guhangana n’abayipfobya