Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire basabwe guhangana n’abapfobya Jenoside
Kuri uyu wa 09 Mata 2016, Abanyarwanda bagize Diaspora yo muri Côte d’Ivoire n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango, wabereye Abidjan mu cyumba mberabyombi cya Latrille Event, witabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi harimo Abanyarwanda bakorera Loni, abakorera Banki Nyafurika itsura Amajyambere, abakorera imiryango mpuzamahanga inyuranye, abikorera ku giti cyabo, abihaye Imana, abanyeshuri ndetse n’abanyamahanga b’inshuti za Diaspora Nyarwanda.

Witabiriwe kandi n’intumwa yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Simon Munzu, wanatanze ikiganiro kerekana aho Abanyarwanda bageze biyubaka n’uruhare bagira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Umuyobozi wa Diaspora ya Côte d’Ivoire, Boedts Uwimana Joséphine, yabwiye abitabiriye uwo muhango ko Abanyarwanda bafite inshingano zo kwibuka ababo babuze kandi ko bagomba kububahiriza bamaganira kure abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yongeye kubbutsa ko u Rwanda rwavuye kure none rukaba rugeze heza bakaba bagomba kwirinda muri rusange icyahungabanya u Rwanda n’Abanyarwanda.
Komiseri Mukuru w’Abapolisi ba UNOCI, CP Vianney NSHIMIYIMANA, yashimiye abitabiriye uyu muhango atanga n’impanuro zijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabasobanuriye uburyo Jenoside itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa ndetse anabibutsa ko ubu icyiciro kigezweho ari uguhakana no guphobya Jenoside yakorewe Abatusti bityo ko abari aho bose ko bakwiye guhangana n’abo bayihakana n’abayiphobya.
Umuhango wo Kwibuka22 kuri Diaspora Nyarwanda muri Côte d’Ivoire waranzwe n’amasengesho, umunota wo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere , imivugo, kwerekana film ndetse n’ibiganiro.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kwibuka ku nshuro ya 22 twese bidusigire icyigisho’