Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville bakoze igikorwa cyo Kwibuka

Ambasade y’u Rwanda muri Repuburika ya Congo-Brazzaville yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki 7 Mata 2016, witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Habayeho no gucana urumuri rw'icyizere.
Habayeho no gucana urumuri rw’icyizere.

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Jean Baptiste Habyalimana, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije kunamira abazize jenoside, kubasubiza icyubahiro bambuwe no kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Icya kabiri ni ukubwira abacu bazize jenoside ko dufite icyizere cyo kubaho ku bwabo, ko umwijima wasimbuwe n’urumuri. Icya gatatu ni uko Twibuka kugira ngo dukangurire buri muntu wese kwifatanya natwe kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Yagaragaje uburyo Umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda mu gihe rwari ruwukeneye muri 1994, anibutsa ko buri gihugu gifite inshingano zo kurwanya Jenoside ndetse ko atabona impamvu ibihugu bimwe bigicumbikiye abagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside.

Yabasabye gushyigikira intambwe igihugu kimaze gutera cyiyubaka nyuma y’imyaka 22 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba buri wese ko yafatanya n’u Rwanda mu kurwanya uburyo bwose bwatuma jenoside yongera kubaho.

Abandi bafashe ijambo muri uyu muhango, ni Anthony K.O Boamah, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (PNUD) muri Congo- Brazzaville, wasomye ubutumwa bwa Ban Ki Moon.

Boamah yanabwiye abari aho ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu bintu bihangayikishije uyu muryango, anavuga ko PNUD izafatanya na Ambasade y’u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka izakomeza gukora.

Minisitiri w’Umuco n’Ubugeni muri Repubulika ya Congo Brazzaville, Bienvenue Okiemy, wari uhagariye Guverinoma muri uyu muhango, yavuze ko nyuma y’ibyabaye mu Rwanda, guverinoma ya Congo ndetse n’abaturage ba Congo bihanganishije Abanyarwanda.

Yanongeyeho ko bazafatanya n’isi yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyatuma jenoside yongera kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka