Abanyarwanda baba mu Bushinwa bibutse Jenoside ku nshuro ya 24

Umuryango nyarwanda uba mu Bushinwa n’inshuti zabo bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya kane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa Lt. Gen Charles Kayonga
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa Lt. Gen Charles Kayonga

Bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka u Rwanda n’isi yose byakoze tariki 7 Mata 2018, aho bahuriye mu Mujyi wa Beijing ahaherereye icyicaro cya Ambasade y’u Bushinwa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa Lt. Gen Charles Kayonga yashimye abahagarariye ibihugu byabo birenga 20 byaje kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka, ariko abibutsa ko n’ubwo hashize imyaka 24 Jenoside ihagaritswe abakiyihakana bagikomeje gukaza umurego.

Yasobanuye kandi ko ubwicanyi bwatangiye mu 1959, aho hagiye hakorwa ibikorwa byo kwica Abatutsi bikaviramo abenshi guhunga igihugu.

Bamwe mu bantu bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka
Bamwe mu bantu bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka

Yavuze ko byasabye ko Abanyarwanda bari barahejejwe hanze y’igihugu batangira urugamba rwo kubohora igihugu, bakanakiza Abatutsi bicwaga ubwo Jenoside yatangiraga mu 1994. Yashimye Perezida Kagame wayoboye rwo rugamba kugeza arutsinze.

U bushinwa nabwo budahwema kutuba hafi nk’igihugu nabwo bwari bwohereje intumwa Kuruhande rwa Guverinoma y’ubushinwa, Honorable Mr. Hu ZhangLiang, umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ububanyinamahanga y’ubushinwa.

Uwitwa Claire Ingabire warokotse ariko ubu akaba aba mu Bushinwa yatanze ubuhamya
Uwitwa Claire Ingabire warokotse ariko ubu akaba aba mu Bushinwa yatanze ubuhamya

Uhagarariye ihuriro ry’abambasaderi ba Afurika mu Bushinwa, Ambasaderi wa Madagascar Victor Sikonima yashimye ibihugu byose byifatanyije n’u Rwanda. Avuga ko ari ipfunwe kuba Jenoside yarabaye mu Rwanda amahanga arebera.

Yagize ati “Ni uruhe ruhare rutari ukurebera, amahanga yagize mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yariho iba?”

Muri gahunda yo gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu, uyu mwaka Abanyarwanda baba mu bushinwa begeranyije inkunga kugura imirasire y’izuba izifashishwa gucanira imiryango igihumbi yo mu Ntara y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka