Abanyarwanda baba i Salt Lake City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baribuka abazize Jenoside
Kuri iki cyumweru tariki 21/04/2013, Abanyarwanda baba mu mujyi wa Salt Lake City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baribuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, cyateguwe n’umuryango Never Again, ugizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ufatanyije n’inshuti zawo.
Iki gikorwa kizabera i Salt Lake City muri Leta ya Utah, nk’uko bitangazwa na Ally Soudy Uwizeye, Umunyarwanda uhaba uri no mu bategura iki gikorwa.
Yagize ati: “Iki gikorwa kizabera kuri I.J & Jeanne Wagner Jewish Community Center kizarangwa no kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, kurushaho gukangurira abantu kumenya no gusobanukirwa byimazeyo Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994.
Ububi bwa Genocide ndetse no kubumbatira ijambo Never Again cyane ko Genocide yakorewe abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni yabaye amahanga arebera nyuma yo kwiyemeza gukumira no kurwanya Genocide aho yaba hose ku isi”.
Yakomeje avuga ko hagendewe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo “kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira”, abazitabira uwo muhango bazahabwa umwanya wo kuganira no kumenya byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kumenya uko u Rwanda ruhagaze nyuma ya Jenoside kugeza ubu.
Ibi bikazagaragarira mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uguhangana n’ihungabana n’iyimikwa ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bishingiye k’ubutabera bwunga n’ubuyobozi bushishikajwe n’iterambere ry’abanyagihugu.
Ibi bikazafasha abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abanyamahanga kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda ndetse n’aho rugeze rutegura ejo hazaza h’abana barwo.
Mu bazatanga ibiganiro muri iki gikorwa harimo Jacqueline Murekatete, umaze kumenyekana mu rwego mpuzamahanga nk’umwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu akanavugira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Murekatete amaze kugagaragara mu biganiro birenga 300 mu bigo by’amashuri, amakaminuza, mu miryango itegamiye kuri Leta, mu miryango ikorana na Loni/UN ndetse akabikora no mu bihugu bitandukanye nka USA, Ubudage, Isiraheli, Irilande, Bosiniya n’Bubiligi.
Mu bandi bazitabira uwo muhango nk’uko Ally Soudy yakomeje abitubwira harimo nka Dr Zachary D. Kaufman, akaba ari umwanditsi, umunyapolitiki n’umwarimu muri kaminuza ya George Washington akaba anazwi cyane mu gitabo yise Social Entrepreneurship in the Age of Atrocities: Changing our World.
Hazaba hari kandi na Taylor Krauss, uzwi mu gukora amafirimi (documentaries) akaba ari nawe washinze Voices of Rwanda, Mathilde Mukantabana, uzwi cyane nk’umwarimu w’impuguke, wigisha amateka mu ishuli rya Cosumnes River i Sacramento muri California.
Prof Mukantabana ni Perezida w’umuryango w’inshuti z’u Rwanda (FORA), umuryango utegamiye kuri Leta wavutse mu gushyigikira abasigajwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi ndetse mu minsi ishize akaba yaragizwe uhagarariye Leta y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Tubibutse ko iki gikorwa kirimo gutegurwa na Never Again Association ikorera muri Utah ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Salt Lake City, kikazaba kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mata 2013 guhera ku isaha ya sayine za mugitondo kugera samunani z’amanywa (10 am – 2 pm) ahitwa I.J& Jeannee Wagner Jewish Community Center.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|